Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Muganga yitabiriye inama isanzwe ya cumi n’icyenda y’abayobozi bakuru b’ingabo za Afurika n’abayobozi bashinzwe umutekano iri kubera i Addis Abeba muri Ethiopia kuva ku itariki ya kuwa Mbere tariki 03 Kamena 2024 ikaza gusozwa kuri uyu Gatatu tariki 05 Kamena 2024.
Mu ijambo rye mu nama ya 19 isanzwe y’abayobozi bakuru b’ingabo zo muri Afurika n’abayobozi bashinzwe umutekano, Bankole Adeoye yashimangiye ko ari ngombwa ko habaho ingamba zihuriweho, ashimangira akamaro ko kumva ibintu kimwe kw’Abanyafurika kuri politiki y’ubwirinzi n’umutekano.
Dr. Alhaji Sarjoh Bah, Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukemura amakimbirane, politiki, amahoro n’umutekano, yavuze ko “mu burasirazuba bwa DR Congo, ibintu bikomeje kuba ingorabahizi, hamwe n’ibibazo bikomeje guterwa n’amatsinda y’abarwanyi nka M23 na FDLR”.
“Komisiyo yashyigikiye ingufu z’ububanyi n’amahanga no kohereza ingabo z’akarere nk’ingabo z’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EACRF) mu Burasirazuba bwa DRC, zimaze kuvayo zisimburwa n’ubutumwa bwa SADC (SAMIDRC) mu rwego rwo guturisha akarere. Iyemezwa ry’ubutumwa bwa SADC mu burasirazuba bwa DRC (SAMIDRC) ryerekana intambwe igaragara mu bikorwa byo kuzana amahoro mu karere”.