Amizero
Ahabanza Amakuru Ubuzima

Burera: Ibiyobyabwenge n’amakimbirane mu miryango ku isonga mu bidindiza imikurire y’umwana.

Ubushakashatsi bushingiye ku mibereho myiza y’abaturage bwo mu 2020, bwagaragaje ko Akarere ka Burera gafite abana bagwingiye bagera kuri 41,6%, aho bimwe mu bishyirwa ku isonga n’ubuyobozi bw’aka karere n’abaturage ari ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’amakimbirane mu miryango.

Babigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 03 Kamena 2024, ubwo hatangizwaga Icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi cyateguwe na Minisiteri y’ubuzima n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye bafite aho bahurira no kurwanya igwingira mu bana bato no kwita ku buzima bw’umubyeyi.

Nyiramugisha Immaculé ni umwe mu babyeyi bo mu karere Burera, wemeza ko bimwe mu bitiza umurindi igwingira mu bana bato ari ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bikurura amakimbirane mu miryango bigatuma abana batitabwaho.

Yagize ati: “N’ubwo byagabanyutse ariko abagabo cyane baracyanywa ibiyobyabwenge bagataha basinze, barwana, imyaka yakera bakagurisha bakayanywera izo za kanyanga, ugasanga urugo rurangwa n’amakimbirane n’ubukene, byanze bikunze umwana ukuriye muri ubwo buzima aragwingira”.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline nawe ntajya kure y’ibyo abaturage bavuga, aho nawe yemeza ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’amakimbirane ari kimwe mu bibazo bidindiza imikurire y’abana, akomeza avuga ko bafashe ingamba zo gukaza umutekano, by’umwihariko mu Mirenge yegereye umupaka.

Yagize ati: “Dufite ikibazo cy’abagikoresha ibiyobyabwenge nka kanyanga, bigakurura amakimbirane mu miryango, iyo ibyo bigaragayemo umwana ntaba acyitaweho ahubwo arasiganirwa n’amafaranga abonetse akigira muri ibyo biyobyabwenge aho kuyakoresha bita ku bana”.

Akomeza ati: “Twashyize imbaraga mu mutekano aho muri buri murenge cyane iyegereye umupaka kuko ariho iki kibazo cyiganje, twahashyize imboni z’umutekano dushyira n’imbaraga mu marondo kugira ngo badufashe gukumira ibyo biyobyabwenge byinjizwa bivuye muri Uganda”.

Umukozi wa RBC ushinzwe Ishami rya porogaramu z’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi mu mavuriro, Dr. Cyiza François Regis, avuga ko Icyumweru nk’iki kibafasha kumenya uko ubuzima bw’umwana n’umubyeyi buhagaze, ndetse abana bagera kuri 95% babona serivisi z’ubuzima.

Yagize ati: “Icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, kidufasha gukora ubukangurambaga kuri serivisi zibagenewe, harimo gukingira abana bato, kubapima ibiro n’ibindi bigaragaza uko umwana akura, ikindi bituma tugera ku bana bose aho 95% babona izo serivisi, abafite ikibazo bakitabwaho by’umwihariko”.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr. Uwamariya Valentine, yasabye ababyeyi gufatanya kwita ku buzima bw’umwana aho kubiharira umwe gusa, ndetse anabasaba kureka ubusinzi no kumarira mu biyobyabwenge amafaranga ava mu musaruro wabo, aho kuyakoresha bita ku bana.

Yagize ati: “Ikibazo cy’ubusinzi twagikomojeho, aho usanga ibyo bejeje babimarira ku isoko amafaranga avuyemo bakayamarira mu biyobyabwenge aho kuyakoresha bita ku bana, ariho usanga bagwingira, ababyeyi bakwiriye gufatanya mu nshingano, yaba kubarera kwita ku mirire yabo n’imikurire, aho kwishora mu biyobyabwenge n’amakimbirane”.

Ubushakashatsi ku buzima bw’abaturage bwo mu 2020 bwagaragaje ko impfu z’abana zigeze ku bana 19 ku 1000 baba bavutse ari bazima, naho ku bana bari munsi y’imyaka itanu bagera kuri 50 ku bana 1000 baba bavutse ari bazima, naho ku bana bapfa bavuka bo bagera kuri 203 ku 100.000 baba bavutse ari bazima.

Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere (NST1) iteganya ko impfu z’abagore n’abana bakivuka zizagabanuka zikava ku bagore 210/100,000 bapfaga babyara mu 2013/2014 zikagera ku 126/100,000 mu 2024.

Abana bahawe amafunguro yujuje intungamubiri zose n’amata nka bimwe mu bibarinda kugwingira
Abana bahawe amafunguro yujuje intungamubiri zose n’amata nka bimwe mu bibarinda kugwingira
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr. Uwamariya Valentine yasabye ababyeyi kwirinda ubusinzi n’amakimbirane bagafatanya kwita ku bana.

Yanditswe na N. Janvière/ WWW.AMIZERO.RW

Related posts

Biravugwa ko M23 yaba yafashe agace ka Rubaya gakungahaye ku mabuye y’agaciro.

N. FLAVIEN

Makerere University yo muri Uganda yaba igiye gukorera mu Rwanda ?

N. FLAVIEN

Nubwo yakatiwe igifungo cy’umwaka ashobora kutazigera yinjira muri gereza: Nicolas Sarkozy

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777