Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Urugaga rw’Abikorera, PSF mu Karere ka Musanze ku bufatanye n’Ihuriro ry’abanyamahoteri, banenze abari abacuruzi ndetse n’abandi biyambuye ubumuntu bagahitamo kurimbura imbaga y’abatutsi nyamara birengagije ko ari abantu kimwe nabo.
Abikorera bo mu karere ka Musanze babigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024, ubwo bibukaga abatutsi biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel, ubu hakaba ari ho hahindutse Urwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Musanze. Abikorera ndetse n’abanyamahoteri bakaba biyemeje ko bagiye gufatanya na Ibuka ndetse n’Akarere mu gukusanya no kubungabunga ibimenyetso by’abiciwe mu nzu yari yaragenewe ubutabera ariko bikaza kurangira ihindutse ahicirwa abatutsi.
Amateka agaragaza ko abatutsi bo muri Komini za Ndusu, Cyabingo, Gatonde na Nyarutovu bari bahungiye mu cyahoze ari Sous Prefecture ya Busengo, bakusanyijwe na Sous Prefet Nzanana, maze ngo abazana aha muri Cour d’Appel ya Ruhengeri bizeye ko hari amakiriro, bahasanga abandi bakomokaga mu cyahooze ari Kigombe n’ahahakikije, aho kubarinda babagabiza interahamwe, abajandarume n’abasirikare babiraramo barabatikiza.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’abanyamahoteri, bwana Harerimana Léonard yavuze ko bibabaje kubona abikorera b’icyo gihe barashyize imbaraga mu gukora Jenoside aho gushyira imbaraga mu bikorwa bibateza imbere, avuga ko nk’icyo gihe ngo ubaruye wasanga icyari Umujyi wa Ruhengeri n’inkengero zawo, hari amahoteri atatu gusa, ibi ngo bikaba byerekana ko nta cyerekezo bari bafite ahubwo bari baratwawe n’ivangura n’irondakarere.
Bwana Léonard akomeza avuga ko ariko Jenoside yakorewe Abatutsi igihagarikwa n’ingabo za RPA hakajyaho Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda, ibikorwa byazamuwe ku bwinshi ngo kuri ubu Musanze ikaba imaze kugira amahoteri hafi 50 arimo n’ashobora gucumbikira abashyitsi bo ku rwego rw’Isi.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu karere ka Musanze, Habiyambere Jean, avuga ko nk’abikorera bashyize imbaraga mu kubungabunga ibimenyetso ngo n’ubwo ari akazi katoroshye, asaba ko kadakwiye guharirwa Ibuka n’Akarere gusa, yemeza ko bizeye neza ko bizatanga umusaruro bityo hakazaboneka ahantu higirwa amateka nyayo by’umwihariko ku bakiri bato, kugira ngo nabo bazagire ubumenyi kuri aya mateka.
Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Musanze, Twizere Rusisiro Festus yashimye uburyo Urugaga rw’abikorera mu karere ka Musanze rubafasha mu bikorwa bitandukanye byibanda ku kuzamura imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no gutanga umusanzu mu gushakisha imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro ariko banafasha mu kubungabunga neza ibimenyetso.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30, abikorera bo mu karere ka Musanze ku bufatanye n’Ihuriro ry’abanyamahoteri, batanze inkunga igera kuri Miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda (13,000,000Frw) agenewe kuzahura ubushabitsi bwa bamwe mu bikorera barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kubafata mu mugongo no kubereka ko ubu bafite Igihugu cyiza gishyize hamwe kandi kizira amacakubiri.
Urwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Musanze rwubatse mu cyahoze ari ‘Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri – Cour d’Appel de Ruhengeri’ ruruhukiyemo imibiri isaga 800 y’abatutsi bahiciwe nyamara bari bahahungiye bazi ko baharokokera kuko bari baziko hatangirwa ubutabera, nyamara inkoramaraso ntizabarebera izuba kubera ingengabitekerezo y’urwango.




