Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ibidukikije Ubuzima Umutekano

Imbogo zatorotse Pariki y’Ibirunga zikomeretsa abaturage mu buryo bukomeye.

Mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2024, nibwo hamenyekanye amakuru ko hari imbogo zatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, abaturage bahita bamenyesha ubuyobozi, buhageze busanga zimaze gukomeretsa icyenda, bose bafashwa kubona ubutabazi ndetse hashakwa n’uburyo izi nyamaswa zasubizwa aho zaturutse nk’uko amategeko abiteganya.

Ibi byabereye mu murenge wa Gahunga n’uwa Rugarama yo mu karere ka Burera, Intara y’Amajyaruguru, aho abaturage bibasiwe n’imbogo zatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, kugeza ubu amakuru ahari akaba ari uko zakomerekeje abantu icyenda, batatu muri bo bakaba bakomeretse bikomeye ku buryo byabaye ngombwa ko bajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, Ndayisaba Egide, avugana na KigaliToday yagize ati: “Imbogo ebyiri zateye abaturage mu murenge wacu wa Rugarama, zikomeretsa abaturage babiri. Maze kubasura aho barwariye mu bitaro bya Ruhengeri, twabanje kubageza mu kigonderabuzima cya Rugarama, babonye ko bisaba ubundi buvuzi bwisumbuye, nibwo babagejeje mu bitaro bya Ruhengeri, bari gukurikiranwa n’abaganga”.

Izo mbogo kandi zibasiye abatuye Umurenge wa Gahunga, zikomeretsa barindwi, bajyanwa mu bitaro, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge, Mugiraneza Ignace, yabitangaje. Ati: “Imbogo zamanutse ari zirindwi zitera abaturage, umwe yamaze kugezwa mu bitaro bya Ruhengeri, batanu bajyanywe mu kigonderabuzima cya Gahunga, undi yajyanywe mu kigonderabuzima cya Rugarama, babiri bakomeretse cyane, hari n’undi tujyanye mu bitaro bya Ruhengeri usangayo undi umwe wo muri uyu murenge na we wakomeretse cyane”.

Uwo muyobozi yavuze ko abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, bari mu batabaye, bakaba bakomeje gufasha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, bazana imbangukiragutabara yifashishijwe mu kugeza inkomere kwa muganga, hakaba hakomeje gushakwa uko zose zisubizwa muri Pariki y’Ibirunga aho zateye abaturage ziturutse.

Gitifu Mugiraneza, yavuze ko zisanzwe zitoroka, anavuga uburyo zakomerekeje abaturage. Ati: “Zisanzwe zitoroka zikamanuka mu ishyamba, ariko zikongera gusubiramo, ubu ho rero zamanutse zirarenga cyane zigera mu baturage, zitangira gutatana zimwe hirya izindi hino, gusubira mu ishyamba bisa n’aho byananiranye. Mu bakomeretse cyane, hari uwo zakubise ihembe ku kuguru n’ukuboko, undi zimukubita ihembe mu rubavu zimukandagira no ku rutugu, abandi ni kuriya zibirukaho bakagira igihunga bakitura hasi bagakomereka”.

Gitifu Mugiraneza yasabye abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe, mu rwego rwo kubaha ubutabazi bwihuse mu gihe bagize ikibazo nk’icyo kuko uko bitinda kumenyekana zangiza byinshi utaretse n’ubuzima bw’abantu. Itegeko rirengera inyamaswa mu Rwanda rivuga ko iyo byabayeho zigatoroka nk’uko, hakorwa ibishoboka zigasubizwa muri Parike gusa rimwe na rimwe iyo byanze hifashishwa izindi mbaraga zikaraswa hirindwa ko zakica abaturage b’inzirakarengane.

Umwe mu baturage bakomerekejwe n’izi mbogo akaba ari mu bari kwitabwaho n’abaganga ngo basubirane ubuzima buzira umuze.
Iyo binaniranye ko isubizwa aho yaturutse iraraswa igapfa.

Related posts

Abakunzi ba Gicumbi FC yagarutse mu cyiciro cya mbere bayisabye ibyishimo birambye.

N. FLAVIEN

Menya byinshi ku ndwara ya kanseri ikomeje guhitana benshi n’uburyo wayirinda.

Umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka: Uwasanishije ishusho ya Macron n’iya Hitler yajyanywe mu nkiko

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777