Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubuzima

Gatsibo: Abanduye Virusi itera SIDA bahamya ko yabaye nk’umuturanyi mwiza ariko ukwiye kwitonderwa kuko yica.

Imibare igaragaza ko ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA mu rubyiruko ari bwo buri hejuru aho bihariye  35%, ariko bamwe mu bamaze kuyandura bemeza ko iyo uwayanduye akurikije inama zose z’abaganga agafata imiti neza imubera “nk’umuturanyi mwiza” gusa bongeraho ko SIDA igihari kandi yica, uyifite agomba kuyihamana ntiyanduze abandi, utarandura nawe akayirinda cyane binyuze mu buryo bwose bukoreshwa mu kuyirinda.

Ni ubuhamya bwatangiwe mu ntara y’Iburasirazuba, Akarere Ka Gatsibo, Umurenge wa Muhura, Akagari Ka Taba mu mudugudu wa Rwangendo, ahabereye ubukangurambaga bwo kurwanya Virusi itera SIDA by’umwihariko mu rubyiruko, bwateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku buzima, RBC ku bufatanye na Strive Foundation Rwanda, Abbott n’abandi.

Bamwe mu rubyiruko bamaze kwandura Virusi itera SIDA bavuga ko uwayanduye ubuzima bukomeza, ndetse ko iyo wafashe neza imiti ukanakurikiza inama z’abaganga ikubera umuturanyi mwiza, gusa bongeraho ko kwakira ko wayanduye biba bitoroshye nk’ uko nabo byabagendekeye, basaba abayifite kwirinda kwanduza abandi, bagira inama abatarayandura kuyirinda cyane kuko igihari kandi yica.

Umwe muri bo yagize ati: “Namenye ko nanduye Virusi itera SIDA mfite imyaka 12, narahangayitse ndatorongera mpabwa akato ku ishuri ndiheba uruhu rwanjye ruravuvuka, ndwara amaso adakira, ari naho bongeye kumpima ababyeyi bari bandwaje nibwo bamenye ko nanduye, mu muryango mpabwa akato icyumba cya njyenyine, isahane n’igikombe byanjye; byari bigoye kubaho muri ako kato”.

Akomeza agira ati: “Bageze aho barabyakira nanjye ntangira gufata imiti neza ubuzima buragaruka ubu ndakomeye. Nababwira ko uwanduye Virusi itera SIDA ataba apfuye, iyo yubahirije amabwiriza y’abaganga imubera nk’umuturanyi mwiza ariko ndinginga abantu by’umwihariko urubyiruko ngo birinde SIDA ni indwara mbi yica, bipimishe bamenye uko bahagaze birinde, uwanduye atangire imiti”.

Mugenzi we nawe ati: “Sinavuga ko byoroha kumenya ko wanduye Virusi itera SIDA ngo wihangane, nayitewe n’uwanteye inda arananyihakana, byarangoye mu muryango naho babanza kunsha, abantu bamfasha kubigisha barabyumva nanjye ndiyakira ntagira imiti neza, kuri ubu mbona ubuzima bwaragarutse ugereranyije n’icyo gihe n’ubwo hari igihe hazamo kwitekerezaho bikaba byantera kwiheba”.

Akomeza agira ati: “Iyo uwayanduye afashe imiti neza, agatanga ibizamini dutanga buri mwaka, Virusi ziragabanuka ukagera ku rwego utakwanduza abandi nkanjye umpimye ntiwayimbonamo ubundi SIDA ikakubera umuturanyi mwiza ariko abayifite tuyihamane ahubwo duhagarike ubwandu bushya, kuko iracyahari kandi irica”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Marceline, avuga ko ubukangurambaga bafatanyijemo na RBC n’abafatanyabikorwa babo bakangurira abaturage kwirinda Virusi itera SIDA, uwayanduye nawe adakwiye kwiheba kuko ubuzima bukomeza ariko abatarayandura nabo bakwiye kwirinda.

Yagize ati: “Ubuhamya burahari bw’abanduye Virusi itera SIDA cyera kandi bameze neza bari mu mirimo itandukanye, uyifite ni umuntu nkatwe ntakwiye guhabwa akato ariko utarayandura ntakwiye kuyica amazi nka za mvugo z’ubu, bayirinde kuko iracyahari bifate uwo binaniye akoreshe agakingirizo kuko turahari”.

Kugeza ubu mu Rwanda, gahunda yo gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA ihagaze neza aho kuva mu myaka irenga 15 ishize umubare w’abafite iyi Virusi utarenga 3% ndetse 98% bafata imiti neza, gusa ahagaragara ubwandu bushya buri hejuru ari mu rubyiruko rurimo abakora umurimo w’uburaya aho imibare igaragaza ko mu bantu 100 bakora uburaya nibura 39 bangana na 39% baba bafite Virusi itera SIDA.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yasabye urubyiruko kudaca amazi Virusi itera SIDA kandi ko bakwiye kuyirinda.
Abanduye Virusi itera SIDA basaba abatarandura gukora ibishoboka byose bakirinda kuko n’ubwo abantu babana nayo ariko igifite ubukana kandi yica.
Urubyiruko rwahawe impanuro ko rugomba kwirinda Virusi itera SIDA.

Yanditswe na N. Janviere / WWW.AMIZERO.RW

Related posts

Polisi yavumbuye inka 17 na bamwe mu bakekwako kwiba izindi 25.

KALISA

Musanze: Arwariye mu Bitaro nyuma yo gukomeretswa n’imbogo yatorotse Parike y’Ibirunga.

N. FLAVIEN

Korali Jehovah Jireh ULK yafashije Akarere ka Musanze muri gahunda zizamura umuturage.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777