Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana, Intara y’Iburasirazuba bamaze kwisiramuza, bavuga ko gukora imibonano mpuzabitsina ikingiye bitakiri ngombwa kuko bibwira ko umuntu wisiramuje atapfa kwandura Virusi itera SIDA.
Ni bimwe mu bitekerezo byabo bagaragaje kuri uyu wa Kane tariki 09 Gicurasi 2024, mu bukangurambaga bwo kurwanya Virusi itera SIDA bwateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC n’abafatanyabikorwa batandukanye, bugamije gukangurira urubyiruko kwirinda Virusi itera SIDA no kwipimisha kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze.
Bamwe mu rubyiruko bamaze guhabwa serivisi yo kwisiramuza, bavuga ko amakuru bumva ari nayo bazi, ngo ari uko umuntu wese wisiramuje adapfa kwandura Virusi itera SIDA bigatuma benshi bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Niyomungeri Celestin w’imyaka 20 yagize ati: “Kwisiramuza ni byiza cyane kuko uwabikoze atapfa kwandura Virusi itera SIDA ni ko tubizi, tukanumva ko ukoze imibonano mpuzabitsina asiramuye biba bimeze neza kurusha utarabikoze”.
Nibamwe Clémentine nawe ati: “Twumva bavuga ko iyo umuhungu yisiramuje atakwandura cyangwa ngo yanduze Virusi itera SIDA, bigatuma abasiramuye hafi ya bose bishora mu mibonano mpuzabitsina idakiye, gusa nkatwe abakobwa bitugiraho ingaruka tukabyara inda zitateguwe nk’uko byambayeho”.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya SIDA muri RBC, Dr. Basile Ikuzo, avuga ko kwisiramuza ari byiza kuko ngo hari icyo bifasha mu kwirinda kwandura Virusi itera SIDA ariko bitayirinda 100%, ari yo mpamvu babakangurira gukoresha agakingirizo nk’uburyo bwizewe bwo kuyirinda.
Ati: “Mu buryo bwiza bwo kwirinda Virusi itera SIDA harimo gukoresha agakingirizo, bivuze ngo rero kwisiramuza ni byiza kuko hari icyo bibafasha ariko ntibikurinda 100%, niyo mpamvu tubakangurira ngo bajye bisiramuza ariko ntibikuraho gukoresha agakingirizo nk’uburyo bwo kwirinda SIDA”.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko abibwira ko kwisiramuza bishobora kugira ingaruka ku kuba igitsina cy’uwisiramuje cyaba gito cyangwa abazi ko imibonano mpuzabitsina ikozwe n’uwisiramuje n’utarisiramuje itandukanye avuga ko ibyo byose ari ibihuha.
Ubusanzwe agakingirizo iyo gakoreshejwe neza buri gihe hubahirijwe amabwiriza yose y’ikoreshwa ryako ni uburyo bwiza bwo kwirinda virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no kwirinda inda zitateguwe.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima OMS/WHO, ufatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku kurwanya SIDA ( UNAIDS) bwemeje ko umugabo usiramuye ukoranye imibonano mpuzabitsina n’umugore ubana n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA, aba afite amahirwe menshi angana na 60% yo kutayandura.
Mu karere ka Rwamagana habarurwa abaturage bagera ku 9,280 bafite Virusi itera SIDA kuri ubu bafata imiti neza, mu gihe mu gihugu hose hari abarenga ibihumbi 210 banduye Virusi itera SIDA, 90% byabo bafata imiti neza.


Yanditswe na N. Janvière /WWW.AMIZERO.RW