Umusirikare wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, mu mutwe w’Abarinda Umukuru w’Igihugu (Garde Republicaine) yishe abantu batatu abarasiye muri resitora iri mu mujyi wa Goma.
Amakuru aturuka mu mujyi wa Goma aravuga ko uwo musirikare wo mu barinda Perezida (GP) yinjiye muri Resitora iherereye muri Karitsiye Majengo muri Komine Karisimbi, atangira kumisha amasasu mu bantu adatoranya.
Uko kurasa byaje kuviramo urupfu abantu batatu bari abakiriya aho, imirambo yabo bishwe yajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Goma.
Iryo yicwa ry’abo bantu ryarakaje abaturage baramukira mu myigaragambyo ikomeye yatumye umuhanda uva aho Majengo ujya Kilijiwe ufungwa.
Si ubwa mbere mu Burasirazuba bwa DR Congo umusirikare arashe abantu akabica dore ko mu mpeshyi ya 2023 hari uwarashe mu bantu bari baje gushyingura umuhungu we, yicamo 13 barimo n’abana be babiri (Umuseke).