Amakuru ava mu burasirazuba bwa Repubulikia Iharanira Demokarasi ya Congo yemeza ko igisasu cy’imbunda ya rutura ya ‘mortier’ cyishe abasirikare batatu bo mu butumwa bw’ingabo zo mu muryango wa Afurika y’Amajyepfo, SADC buzwi nka SAMIDRC, abapfuye bose bakaba ari abanya Tanzania, batatu bakaba bakomeretse.
Ku wa Mbere, Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), ari na wo wohereje ubwo butumwa bwa gisirikaremuri DR Congo, wavuze ko igisasu cya misile cy’umwanzi cyaguye hafi y’ikigo cya gisirikare aho bari bari. Gusa nta n’umwe muri abo basirikare watangajwe izina, ndetse nta makuru yandi yatanzwe ku hantu cyangwa igihe icyo gitero cyabereye.
Ubutumwa bwa SAMIDRC bwageze muri icyo gihugu mu mpera z’umwaka ushize wa 2023 ku butumire bwa Leta ya DR Congo, mu rwego rwo gucyemura ikibazo cy’umutekano mucye gifitanye isano n’imitwe myinshi y’inyeshyamba irwanira kugenzura ubutaka bw’icyo gihugu n’umutungo kamere w’amabuye y’agaciro wo mu burasirazuba bwacyo.
N’ubwo ariko baje bavuga ko baje kurwanya iyo mitwe yose, bakihagera bahise berekeza amaso ku mutwe wa M23 ugizwe n’abanyekongo bavuga ikinyarwanda bavuga ko baharanira uburenganzira bwa benewabo bakomeje guhezwa mu gihugu cyabo bakitwa abanyamahanga ari nako bicwa amanywa n’ijoro. Ubutegetsi bwa DR Congo bwashinje u Rwanda gufasha M23, gusa narwo rubihakana rwivuye inyuma.
Ku rundi ruhande ahubwo, u Rwanda rushinja igisirikare cya DR Congo (FARDC) gukorana n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda n’abagendera ku ngengabitekerezo yayo, ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo, ibyemejwe kandi n’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye, ibintu DR Congo ikomeza kwigurutsa.
Nyuma y’igihe utagaba ibitero, umutwe wa M23 wongeye kugaba ibitero ku gisirikare cya DR Congo kuva mu mpera za 2021, ndetse ubu ugenzura igice kinini cy’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bw’Igihugu muri Tertwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo, ukaba ugeze mu nkengero z’umujyi wa Goma ahari icyicaro cy’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu mezi ya vuba aha ashize, abantu babarirwa mu bihumbi bahunze imirwano mu bice bimwe by’Uburasirazuba bw’icyo gihugu. Benshi babaye bikinze mu mujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru, bamwe bafite ubwoba ko M23 ishobora kuba yafata uwo mujyi, nkuko yabigenje mu 2012 nkuko tubikesha BBC.
Leta ya DR Congo yakomeje kurushaho kugira ibibazo nyuma yuko itegetse ubutumwa bunini bwa ONU bwo kubungabunga amahoro (MONUSCO) kuzaba bwamaze kuva muri icyo gihugu bitarenze impera z’uyu mwaka wa 2024. Abasirikare bo muri SADC bagera ku 2,900 boherejwe mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuva mu kwezi kwa 12 umwaka ushize wa 2023 mu rwego rwo kurwanya umutwe wa M23. Mu itangazo ryayo ku wa mbere, SADC yavuze ko umusirikare ukomoka muri Afurika y’Epfo yapfiriye mu bitaro aho yari amaze igihe gito arwariye. Muri Gashyantare 2024 uyu mwaka, abasirikare babiri ba Afurika y’Epfo bo mu butumwa bwa SAMIDRC biciwe mu gitero cy’ibisasu by’urwungikane mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.