Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Ubukungu

U Rwanda rwinjije asaga miliyari 1 y’amadorali avuye mu mabuye y’agaciro.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz, RMB, rwatangaje ko amabuye y’agaciro yoherejwe mu mahanga mu 2023 yinjirije u Rwanda asaga miliyari 1.1$, avuye kuri miliyoni 772 z’Amadorali ya Amerika, bigaragaza izamuka rya 43.0%.

Raporo ya RMB igaragaza ko umusaruro w’amabuye y’agaciro mu gihembwe cya kane cya 2023, wageze kuri $252.99, bigaragaza ko wiyongereye ku ijanisha rya 34.9% ugereranyije n’igihembwe nk’icyo cya 2022.

Zahabu yagurishijwe hanze y’u Rwanda yari ibilo 1015 mu Ukwakira 2023, yinjiza 62,133,934$, mu gihe mu Ugushyingo umusaruro wayo wagabanyutseho gato haboneka ibilo 823, byinjije Amadorali ya Amerika 52,961,965, na ho mu Ukuboza 2023 zahabu yagurishijwe hanze y’u Rwanda yariyongereye igera ku bilo 1320, byinjije 87,521,667$.

Amabuye ya Gasegereti yagurishijwe mu Ukwakira 2023 yari ibilo 431.035 bifite agaciro ka 6,487,192$, mu Ugushyingo hagurishwa ibilo 416,231 ku madorali ya Amerika 6,274,000 mu gihe mu Ukuboza 2023 hagurishijwe gasegereti ingana n’ibilo 446,342 byinjije 6,923,495$.

Umusaruro wa Colta mu Ukwakira 2023 wari ibilo 159,297 byinjirije u Rwanda 6,907,161$, na ho mu Ugushyingo aya mabuye yageze ku bilo 128,887 yinjiza Amadorali ya Amerika 5,364,535 mu gihe mu Ukuboza 2023, umusaruro wayo wiyongereye cyane kuko hoherejwe hanze ibilo 180,393 byinjije $6,630,391.

Iyi raporo ikomeza igaragaza ko Wolfram yoherejwe hanze mu Ukwakira 2023 yari ibilo 182,099, yinjiza Amadorali ya Amerika 2,293,588, mu kwezi kwakurikiyeho umusaruro wiyongereyeho gato kuko hoherejwe ku isoko mpuzamahanga ibilo 183,395 byinjirije igihugu 2,296,577$, mu gihe mu Ukuboza 2023 aya mabuye yakomeje kwiyongera agera ku bilo 274,493 byinjije Amadorali ya Amerika 3,298,468.

Andi mabuye y’agaciro atandukanye yagurishijwe ku isoko mpuzamahanga mu Ukwakira 2023 yari ibilo 1,229,563 byinjije Amadorali ya Amerika 1,111,177, mu Ugushyingo umusaruro wayo urazamuka ugera ku bilo 1,725,993, mu gihe mu Ukuboza 2023 hagurishijwe mu mahanga ibilo 819,833 by’aya mabuye yinjiza 1,064,737$.

RMB igaragaza ko iri zamuka ry’umusaruro w’amabuye y’agaciro rikomoka ku kuba ibikorwa byo kongerera agaciro amabuye y’agaciro akomoka mu Rwanda byarakomeje kwiyongera, ubucukuzi bukozwe kinyamwuga, ishoramari rikomeye ryakozwe mu gutangiza ikoranabuhanga mu bucukuzi no guteza imbere ubucukuzi bukozwe mu buryo burambye.

Binyuze mu ngamba zitandukanye zashyizweho, RMB igaragaza ko mu mwaka wa 2024 ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buzaba bwinjiriza u Rwanda nibura miliyari 1.5$.

Kuwa 13 Gashyantare 2024, ubwo Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibyakozwe muri gahunda yo kuzahura ubukungu nyuma ya Covid-19, yagaragaje ko mu bihembwe bitatu bya mbere bya 2023 uru rwego rwazamutse ku rugero rwa 12,1%.

Ati “Amavugurura yakozwe mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yagize uruhare runini mu kongera umusaruro woherezwa hanze ku isoko mpuzamahanga. Ubu bwiyongere bw’umusaruro bwazibye icyuho cy’igabanyuka ry’igiciro cyawo ku isoko mpuzamahanga.”

Ubushakatsi bwakozwe mu 2017, bwagaragaje ko mu Rwanda hari uduce 52 turimo amabuye y’agaciro, aho utugera kuri 37 twamaze gutangwamo impushya z’ubucukuzi, uduce 10 tukaba tutaratangira gukorerwamo ubwo bucukuzi mu buryo bwemewe mu gihe dutanu turi ahari ibyanya bikomye bya pariki.

U Rwanda rugaragaza ko amabuye y’agaciro ari munsi y’ubutaka afite agaciro ka miliyari miliyari $154. (Igihe)

Related posts

DR Congo: Perezida Tshisekedi yiyemeje gushyira ku murongo FARDC.

N. FLAVIEN

DR Congo: Igisasu cyatewe kuri stade rwagati mu Mujyi wa Goma [Video].

N. FLAVIEN

Argentina: Visi Perezida yasabiwe gufungwa imyaka 12.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777