Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

U Burundi bwafunze imipaka yose yo ku butaka ibuhuza n’u Rwanda.

Inkuru yabaye kimomo ko kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, Guverinoma y’u Burundi yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yose yo ku butaka ihuza icyo gihugu n’u Rwanda nyuma y’iminsi micye Perezida Evariste Ndayishimiye aciye amarenga ku byemezo bikarishye birimo n’iki cyo gufunga imipaka.

Mu ijambo risoza umwaka wa 2023, Perezida Evariste Ndayishimiye yaciye amarenga ko ashobora gufunga imipaka ihuza Igihugu cye n’u Rwanda nyuma yo kurushinja gufasha umutwe wa RED Tabara uherutse kwica abantu mu Burundi.

Ku rundi ruhande ariko u Rwanda rwateye utwatsi ibi birego, rugaragaza ko nta shingiro bifite, dore ko n’ibice RED Tabara yanyuzemo itera u Burundi, ntaho bihuriye n’u Rwanda kuko bizwi neza ko ibarizwa muri DR Congo ndetse nayo ikaba yaremeje ko yateye ari ho iturutse.

Guhera saa Saba z’amanywa (13h00) kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, abagenzi bashakaga kwambuka batunguwe no kubona imipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda yafunzwe, aho bagerageje kubaza hose bakaba bababwiraga ko bategereza inzego zibishinzwe zikabagezaho amakuru yizewe.

Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu mu Burundi, Martin Niteretse yavuze ko icyatumye bafunga imipaka ari uko bafite umuturanyi mubi, ibyatangajwe mu kiganiro Minisitiri Martin Niteretse yagiranye n’inzego z’umutekano mu ntara ya Kayanza.

Nyuma y’iri fungwa ry’imipaka, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yababajwe n’icyemezo cy’u Burundi cyo kongera gufunga imipaka ihuza Ibihugu byombi. Mu itangazo ryayo yavuze ko iki cyemezo kidakwiye kuko gikumira urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa hagati y’u Rwanda n’u Burundi ndetse kinyuranye n’amahame y’imikoranire agenga Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Hari amakuru ava ku ruhande rw’u Burundi avuga ko abanyarwanda bakorera ubushabitsi (business) mu murwa mukuru (Bujumbura) na Gitega basabwe kuzinga utwangushye, ngo nyuma gato hakazakurikiraho abakorera mu makomini, bose ngo bakirukanwa ku butaka bw’u Burundi.

Urujya n’uruza rwahagaze hagati y’u Rwanda n’u Burundi.
Abagenzi batunguwe no gusanga icyuma cyo ku mupaka cyafungishijwe ingufuri.
Minisitiri w’umutekano imbere mu Gihugu niwe watangaje ifungwa ry’imipaka.

Perezida Paul Kagame na Evariste Ndayishimiye i Bujumbura bahujwe n’inama ya EAC
Itangazo rya Leta y’u Rwanda rivuga ko rwababajwe n’iki cyemezo.

Related posts

M23 yanyomoje raporo ya Human Rights Watch ku bwicanyi bwiswe ubw’abahutu.

N. FLAVIEN

Musenyeri wa Canterbury yihanangirije bagenzi be muri Uganda kudakurikiza itegeko rihana ubutinganyi.

N. FLAVIEN

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yatunguye benshi itsinda Guinea Conakry ibitego 3-0.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777