Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko cyiteguye intambara ya Perezida Tshisekedi.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda(RDF), Brig Gen Ronald Rwivanga, yatangaje ko Igisirikare cy’u Rwanda cyiteguye intambara Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, amaze iminsi akangisha.

Tariki ya 18 Ukuboza 2023, Perezida Félix Tshisekedi yatangarije abanye-Congo ko ateganya gusaba Inteko Ishinga Amategeko kumuha uburenganzira bwo gutangiza intambara ku Rwanda.

Uyu mukuru w’Igihugu yasobanuye ko ingabo ze (FARDC), zifite ubushobozi bwo kurasa i Kigali, bidasabye ko ziva mu mujyi wa Goma (Umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru).

Yagize ati: “Ngiye guhuza imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko nk’uko Itegeko Nshinga ribinyemerera, nyisabe uburenganzira bwo gutangaza intambara ku Rwanda. Ndabivuze kandi uyu munsi si ngombwa kohereza ingabo zo ku butaka, turi iwacu dufite ubushobozi bwo kurasa i Kigali.”

Ibi Tshisekedi yabishingiye ku kuba ahamya ko Ingabo z’u Rwanda zateye Igihugu cye, zibinyujije mu mutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera muri Kivu y’Amajyaruguru. Ni ikirego u Rwanda rutahwemye kwamagana, rusobanura ko rutakwivanga mu bibazo by’Abanyekongo kuko bibareba ubwabo.

Brig. Gen. Rwivanga, mu kiganiro The Long Form with Sanny Ntayombya, yabajijwe uko byagenda mu gihe amagambo Tshisekedi avuga yayashyira mu bikorwa, asubiza ko Ingabo z’u Rwanda ziteguye kurinda Igihugu mu gihe cyaterwa.

Ati: “Ndasubirisha ikibazo cya politiki igisubizo cya gisirikare. Turiteguye. Kandi n’ubusanzwe duhora twiteguye. Nta gishya ku kwitegura kwacu.”

Kuva imirwano y’Ingabo za RDC na M23 yatangira kubera mu bice byegereye u Rwanda, rwongereye abasirikare hafi y’umupaka kugira ngo bakaze umutekano w’abahatuye bashoboraga guterwa ubwoba n’urusaku rw’amasasu rwumvikanaga cyangwa na bo bakaba baterwa.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, mu Ugushyingo 2023 yasobanuye ko kongera ingabo aha hantu bifite ishingiro, mu gihe mu baturanyi hari intambara ishobora kugira ingaruka ku Banyarwanda batuye hafi y’umupaka, cyane ko mu mitwe iyirimo harimo na FDLR.

Icyo gihe yagize ati: “Niba rero hari umutwe wa FDLR ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, wanigeze kubikora; si rimwe, si kabiri, kandi ikaba yaratangiye yifatanya n’ingabo za RDC, u Rwanda ntirwahwemye kubivuga, ntirwahwemye kubitangira ibimenyetso maze ibyo bikaba bitarahagarara, ushobora kuvuga ngo dore impamvu tutagabanya ingabo ku mupaka.”

Umubano w’u Rwanda na RDC uhagaze nabi kuva mu ntangiriro za 2022. Umuryango w’Abibumbye usaba ko Ibihugu byombi kwicarana, bigakemura amakimbirane bifitanye mu rwego rwo kwirinda kujya mu ntambara nk’uko tubikesha Igihe.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ivuga ko yazamuye ubushobozi bw’igisirikare cyayo (monter en puissance) mu kugira abasirikare bato kandi bigishijwe neza mu mashuri y’imbere mu gihugu no hanze, hakaniyongeraho ibikoresho byinshi kandi bigezweho birimo na misile ngo zishobora kurasa i Kigali ziri i Goma na Bukavu. N’ubwo bavuga ibi ariko, ku rugamba bahanganyemo na M23 ntibaragaragaza ko bazamuye urwego kuko bakomeje kwamburwa uduce umunsi ku munsi, bo (FARDC) bakemeza ko harwana Wazalendo.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brigadier General Ronald Rwivanga/Photo Internet.

Related posts

Gakenke: Imodoka yaguye mu mugezi abari bayirimo bahasiga ubuzima.

N. FLAVIEN

BAL 2022: REG BBC yatsinze Club Ferroviário da Beira yo muri Mozambique [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Abasirikare ba Mozambique batojwe na RDF basoje imyitozo ibashyira ku rundi rwego.

N. FLAVIEN

2 comments

Bimenyimana December 27, 2023 at 11:30 AM

Ndemeranya na Afande, gusa icyo President yadukorera ni ukugaragaza ko yaduhungabanya kdi yabigeraho, yica ubukerarugendo bwacu🙏🙏

Reply
Bolingo December 27, 2023 at 6:47 PM

Bazibeshye

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777