Igisirikare cy’u Rwanda, RDF cyashyize hanze amafoto y’basirikare bagize Umutwe w’Ingabo zidasanzwe z’u Rwanda ( Rwanda Special Operation Force) basoje amasomo adasanzwe ya gisirikare mu Kigo cy’imyitozo cya Gisirikare cy’i Nasho bari bamazemo amezi 10.
Iyi myitozo idasanzwe yasojwe kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukuboza 2023, yanitabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga washimiye aba basirikare, abasaba gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura.
Abasirikare badasanzwe b’u Rwanda (Special Force), bifashishwa mu bikorwa byihariye byo kurwanya umwanzi; nko gutabara ahari umwanzi wananiranye, operasiyo (operations) zihariye, kurwanya ibyihebe, kurinda abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye, bakaba banifashishwa mu butumwa mpuzamahanga aho u Rwanda ruba rwagiranye amasezerano n’ibindi bihugu bikeneye ubutabazi.


