Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubukungu

RURA yatangaje ibiciro bishya bya lisansi na Mazutu ku butaka bw’u Rwanda.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) rwatangaje ibiciro bishya bya lisansi na mazutu; igiciro cya lisansi cyavuye kuri 1822 Frw kuri litiro kigera 1639 Frw, bingana n’igabanuka rya 183 Frw, mu gihe mazutu yavuye kuri 1662 Frw igera kuri 1635Frw.

Ibi biciro bishya bizubahirizwa mu gihe cy’amezi abiri ari imbere uhereye kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza mu 2023.

Ku wa 2 Ukwakira 2023 nibwo RURA yari yatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutseho 183 Frw kuri litiro mu gihe mazutu icyo gihe yazamutseho 170 Frw.

Icyo gihe RURA yatangaje ko izi mpinduka zari zishingiye ku ihindagurika ry’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Gasore Jimmy ubwo yari kuri RBA yavuze ko kugabanuka kw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ari inkuru ishimishije.

Ati “Litiro ya Lisansi ntigomba kurenga 1639 Frw. Nk’uko tubizi byari biri ku 1822 Frw, ni ukuvuga ngo ni igabanuka rya 183 Frw kuri litiro, ikaba ari inkuru nziza cyane twishimiye. Mazutu nayo rero guhera ejo mu Ukuboza 2023 no muri Mutarama 2024 litiro yayo ntigomba kurenga 1635 kuri litiro, rikaba ari igabanyuka rya 27 Frw ushingiye ku biciro byari bisanzwe biriho uyu munsi.”

Yavuze ko igabanyuka ry’ibi biciro ryatewe n’ihindagurika ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, aho mu mezi abiri ashize hagiye habaho igabanyuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.

Ati “Impamvu leta ifata buri mezi abiri ni uko ariyo ushobora kureba. Nyuma y’amezi abiri biba bigoye kuko biterwa n’ibyemezo byafashwe n’abanyapolitiki mu bihugu bicuruza peteroli n’impinduka mu masoko manini agura ibikomoka kuri peteroli byinshi nka Amerika, u Bushinwa n’u Burayi.”

Yavuze ko iyo ibyo bihugu bikeneye peteroli nyinshi ibiciro bizamuka, byakenera nke bikamanuka.

Abajijwe niba kuri iyi nshuro leta yashyizemo nkunganire nk’uko bisanzwe bigenda, Minisitiri Dr Gasore yavuze ko iyo byazamutse aribwo leta irinda ko ibiciro byo guhaha bihungabana, ariko avuga ko nk’ubu byagabanyutse leta itakomeje gushyiramo nkunganire.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude we yavuze ko bijyanye n’uko abantu bagiye kujya mu minsi mikuru, iyi ari inkuru nziza cyane kuko mu bihe nk’ibi habagaho izamuka ry’ibiciro kubera impamvu zinyuranye.

Ati “Mu Rwanda ibiciro bizamuka biturutse ku giciro cyo gutwara ibintu ndetse n’uburyo ibicuruzwa biba bibarizwa hirya no hino mu gihugu bihagaze. Kuri uyu munsi twishimiye ko ibintu muri ibi bihe biri kutubera byiza imyaka iri kwera n’ibindi.”

Minisitiri Musabyimana yavuze ko ubu hari icyizere cy’uko hirya no hino aho ibiribwa bituruka biza mu mijyi ahari amasoko, hazaboneka ibyo kurya bihagije, bikajyana n’igabanyuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli cyane ko leta iba yitaye ku mibereho y’abaturage.

Ati “Leta yita cyane ku mibereho myiza y’abaturage ikurikirana uburyo isoko mpuzamahanga rigenda rikora ku buryo inkuru nziza ibonetse ihita iza ikanagera ku mibereho myiza y’abaturage bacu.”

Yasabye abantu bose bafite aho bahuriye no kuboneka kw’ibicuruzwa ku masoko gukora ibishoboka byose buri wese agakora akazi ke kandi neza.

Ati “Turabasaba kwitegura bashyireho uburyo bwo kumenya aho ibicuruzwa biri cyane cyane ibyo kurya, bashyireho uburyo bwo kubikusanya ndetse no kubigeza ku isoko ku buryo bworoshye kuko twifuza ko abaturage bishimira iminsi mikuru bafite ibyo kurya bihagije.”

RURA ni rwo rwego rufite mu nshingano kureba uburyo ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli bukorwa mu Rwanda ikanagena igiciro cyabyo.

Nibura buri mezi abiri rugomba gutangaza ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli kuko ku isoko mpuzamahanga biba bihinduka umunsi ku wundi.(Igihe)

Related posts

U Rwanda rwashyize ku isoko impapuro z’agaciro za miliyoni $ 620 yo guhangana n’ingaruka za Covid-19

N. FLAVIEN

Joao Pedro ukinira Chelsea n’Ikipe y’Igihugu ya Brazil yarutse mu kibuga

KALISA

DRC: Ingabo za EAC zatangiye kugera muri Rumangabo kuhasimbura M23.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777