Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike Umutekano

Nyuma yo gukanga Putin abarwanyi ba Wagner bemerewe kujya mu Ngabo z’Igihugu.

Nyuma y’igisa nko guha gasopu Perezida Vladimir Putin, Umuyobozi Mukuru w’umutwe wa Wagner PMC, Yevgeny Prigozhin, yajyanywe muri Belarus, mu rwego rwo guhoshya umwuka mubi wari wafashe indi ntera hagati y’ingabo ze n’iz’u Burusiya, bigizwemo na Perezida wa Belarus, Alexander Lukashenko, hanemezwako kandi abarwanyi ba Wagner bemerewe kujya mu ngabo za Leta y’u Burusiya.

Umwuka mubi watutumbye nyuma y’uko Prigozhin atangaje ko ahanganye n’abasirikare bakuru b’u Burusiya, aho yagaragaye ahamagarira abantu kujya mu mutwe ayoboye bakarwanya Minisitiri w’Ingabo Sergei Shoigu n’abandi bayobozi bakuru b’ingabo.

Ni umwanzuro yafashe bitewe n’uko ubutegetsi bw’i Moscow ngo kudaha abarwanyi be intwaro zihagije mu ntambara bari gufashamo abasirikare b’u Burusiya muri Ukraine, akanashinja ingabo za Kremlin kugaba igitero ku barwanyi ba Wagner hagapfamo benshi.

Prigozhin kandi avuga ko nta buryo abarwanyi be bashobora kurwana mu gihe nta ntwaro zihagije bahawe, agashimangira ko byose ari amakosa y’abayobozi b’Igisirikare cy’u Burusiya cyane cyane Minisitiri w’Ingabo, Sergei Shoigu n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Valery Gerasimov.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2023, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burusiya, Dmitry Peskov yabwiye abanyamakuru ko Perezida Lukashenko yiyemeje kunga Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin na Prigozhin, cyane ko aziranye n’uyu muyobozi w’aba bacanshuro, mu gihe kigera ku myaka 20.

Peskov kandi yavuze ko ibirego bijyanye no kugambanira Igihugu no guhurika ubutegetsi bw’i Moscow kuri Prigozhin bizakurwaho mu gihe ubwo bwumvikane buzaba bukunze ndetse n’abarwanyi be ngo ntacyo bazakurikiranwaho, mu buryo bwo kuzirikana umusanzu wabo mu gufasha u Burusiya guhangana na Ukraine.

Ibi kandi ngo bizajyana n’uko abarwanyi ba Wagner bazasinyana amasezerano na Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya ajyanye n’akazi bityo bakazajya bafatwa nk’uko abasirikare b’u Burusiya bafatwa aho gukomeza kwitwa abanyabiraka, amasezerano akazashyirwa mu bikorwa tariki 01 Nyakanga 2023.

Reuters yanditse ko nubwo Perezida Putin aherutse kurahirira ko atazihanganira ubwo bugambanyi bwakozwe na Wagner ndetse ko azabahana yihanukiriye, Peskov yavuze ko ayo masezerano agamije kugera ku musaruro uri hejuru wo guhoshya ubushotoranyi no kurinda ko hari abantu benshi bashobora kubigwamo.

Uyu muvugizi wa Kremlin yavuze ko muri ayo masezerano u Burusiya bwijeje kurinda Prigozhin n’abasirikare be n’abo bakarekeraho umugambi wo kurwanya ubutegetsi.

Mu minsi yari yabanje Prigozhin yari yasabye ko Minisitiri w’Ingabo z’u Burusiya n’Umugaba w’Ingabo zabwo, Sergei Shoigu na Valery Gerasimov bamushyikirizwa.

Peskov abajijwe niba hari ibigiye guhindurwa muri iyi minisiteri, Peskov yavuze ko hashingiwe ku Itegeko Nshinga ry’u Burusiya, Perezida Putin nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Burusiya “ni we wenyine ufite ubushobozi kuri izo ngingo”.

Umutwe wa Wagner wafashije u Burusiya kwigarurira umujyi wa Bakhmut waguyemo abarwanyi benshi barimo n’abari baravanywe muri gereza ngo barwane kugira ngo bazagororerwe imbabazi urugamba rurangiye, n’ubundi bufasha bwo kurwanirira ishyaka u Burusiya mu bihe bitandukanye.

Abarwanyi ba Wagner bari bishimiwe n’abaturage aho bafashe ariko Umukuru wabo yabasabye gusubira mu birindiro byabo/Photo Internet.

Related posts

Karongi: Bamusanze ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu yashizemo umwuka.

N. FLAVIEN

Dr Frank Habineza wa Green Party avuga ko natorwa azashyiraho indishyi ku bafungwa nyuma bakaba abere.

N. FLAVIEN

Muhanga: Polisi yarashe ukekwaho kuyogoza rubanda ahita apfa.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777