Koperative ‘Dukunde Kawa’ itunganya ikanacuruza umusaruro wa kawa, yoroje inka abanyamuryango bayo bane, maze nabo bayisezeranya kuzakora iyo bwabaga umusaruro wabo ukiyongera cyane kuko bahawe uburyo bwisumbuye bubafasha kubona ifumbire nyinshi.
Ni igikorwa cyabanjirijwe no gusura ibice bitandukanye by’Uruganda rutunganya kawa, abari bitabiriye ibi birori barimo abaterankunga b’iki gikorwa berekwa uko ikawa itunganywa kuva ivuye mu murima kugeza ijyanywe ku isoko yaba iry’imbere mu Gihugu no hanze yacyo.
Bamwe mu bahawe inka bavuga ko ari igihango gikomeye bagiranye na Koperative yabo mu gukomeza kubafasha kwiteza imbere, nabo biyemeza ko bazayitura kuyiha umusaruro urenze uwo bari basanzwe bayiha nk’uko byemezwa n’umwe muri bo witwa Akombahishe Patrice.
Yagize ati: “Iyi nka mpawe na Koperative ni igihango gikomeye ngiranye nabo, ibyishimo byandenze ndumva nabaterura nkabageza ku bicu, ubu ngiye gusaza neza nywa amata, mbone ifumbire ihagije nzajya nshyira ku ikawa zanjye, nanjye nzabitura kujya ngemura umusaruro wa kawa urusha uwo najyaga mbaha”.
Mukamuhire Epiphanie nawe wahawe inka ati: “Nagiye muri iyi Koperative igitangira, nta mugabo nari mfite yansigiye abana bato nagombaga kurera, ntibyigeze bingora kuko nabonaga uko mbitaho, nungukiyemo byinshi none dore bampaye inka. Byandenze biranantungura, ubu ibiti bya kawa 420 mfite ngiye kurushaho kubifumbira, umusaruro wiyongere ubuzima burusheho koryoha”.
Umuterankunga wa Koperative ‘Dukunde Kawa Musasa’, Anne Caron ari nawe wabafashije gutanga izi nka, avuga ko yazise amazina y’igisekuruza cye kugeza ubu batakiriho, abikora mu rwego rwo kubaha icyubahiro no gushimira uruhare abahinzi ba kawa bagira kugira ngo irusheho kuryoha.
Yagize ati: “Izi nka natanze nagerageje kuzita amazina yo mu gisekuruza cyanjye kuva kwa nyogokuruza, nyogokuru kugera kuri mama umbyara ubu batakiriho, aho bari bumve ko nabikoreye kubaha icyubahiro. Ikindi ni uburyo bwo gushimira bikomeye abahinzi ba kawa uruhare rukomeye bagira kugira ngo kawa y’u Rwanda irusheho kuryoha, byanshimishije kandi mukomereze aho”.
Umuyobozi wa Koperative ‘Dukunde Kawa Musasa’, bwana Mubera Célestin asaba abanyamuryango bahawe izi nka kuzifata neza bikazabafasha kongera umusaruro, ndetse anabibutsa ko inka bahawe nizibyara bazibuka kwitura bagenzi babo mu rwego rwo kuzamurana.
Yagize ati: “Ubutumwa nagenera abahawe izi nka ni ukwibuka ko bazihawe kuko nabo hari umusaruro ushimishije bageneye Koperative yabo, bagomba kuzifata neza bakazibyaza umusaruro kuko babonye ifumbire y’imborera izatuma umusaruro wiyongera. Ikindi bibuke ko bazitura bagenzi babo nabo bakorora inka bityo tukarushaho kubona umusaruro mwiza”.
Koperative ‘Dukunde Kawa Musasa’ ifite icyicaro mu Murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke, yatangiye mu 2000 igizwe n’abanyamuryango 300 bari nk’ishyirahamwe, ibona ubuzima gatozi mu 2004 ihinduka Koperative. Kugeza ubu, igizwe n’abanyamuryango 1193 muri bo abagore ni 301 bangana na 25.2%, ikaba yarubatse inganda zitunganya kawa hirya no hino mu Gihugu ndetse n’uruganda ruto rutunganya umusaruro w’amata kuko ari aborozi kandi bafite gahunda yo kurwagura.
Mu bihe bitandukanye, ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke ntibwahwemye gushima iyi Koperative nka bamwe mu bafatanyabikorwa b’imena babo kuko ngo uruhare rwabo mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage ari ntagereranywa, ibintu bifasha Akarere mu kwihuta mu iterambere binyuze mu kwesa imihigo aba nabo baba bagizemo uruhare runini.






Yanditswe na N. Janvière