Mu ma saa sita n’igice z’amanywa (12h30) kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangiye uruzinduko mu Karere ka Rubavu, aho yasuye ahangijwe n’ibiza by’imvura n’inkangu iherutse kugwa mu ijoro rya tariki 02 rishyira tariki 03 Gicurasi 2023 ikangiza Ibintu ndetse igahitana ubuzima bw’abaturage 131 mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru.
Muri uru ruzinduko, Perezida wa Repubulika, arahura n’abaturage b’Akarere ka Rubavu by’umwihariko imiryango 1360 yahuye n’ingaruka z’ibiza, aho yahurijwe kuri site yiswe Inyemeramihigo (College Inyemeramihigo) iri mu Murenge wa Rugerero, Site ya Kanyefurwe, ndetse no kuri Vision Jeunesse Nouvelle.
Perezida wa Repubulika asuye aba baturage nyuma yo guhura n’ibiza by’imvura ikabije byahitanye ubuzima bw’abarenga 131, inzu zisaga 5600 zirasenyuka, imihanda 17 irangirika, abagera ku 10,000 biba ngombwa ko bacumbikirwa ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga, aho bari kwitabwaho na Leta.
Ubwo ibi biza byabaga, Perezida Paul Kagame yihanganishije imiryango yabuze ababo ndetse n’abanyarwanda muri rusange, ababwirako Igihugu kiri gukora ibishoboka byose ngo ibintu bisubire mu buryo, aho yohereje Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu muhango wo gushyingura abitabye Imana.
Kuba Umukuru w’Igihugu ahise aza gusura abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza ndetse akanirebera uko ibi biza byangije bikomeye uduce dutandukanye, byerekana agaciro aha abaturage, akaba abahoza ku mutima by’umwihariko mu bihe by’amage nk’ibi biba bisaba urukundo n’ubugwaneza bya kibyeyi.


