Rutahizamu uri mu bakomeye ku Isi, Lionel Messi yasabye imbabazi Ikipe ye ya PSG na bagenzi be bakinana muri iyi kipe yo mu Cyiciro cya mbere mu Bufaransa, kubera amakosa akomeye yakoze.
Lionel Messi asabye imbabazi Ikipe ye na bagenzi be nyuma yo kujya muri Arabie Saoudite nta ruhushya yabiherewe n’ikipe asanzwe akinira bituma asiba imyitozo yo ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 01 Gicurasi 2023, ibintu byafashwe nko kudaha agaciro akazi akora.
Abinyujije mu mashusho yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, Lionel Messi yagize ati: “Nifuje gukora iyi videwo nyuma y’ibyabaye byose. Mbere na mbere nagira ngo nsabe imbabazi bagenzi banjye ndetse n’ikipe”.
Akomeza agira ati: “Mu by’ukuri nari natekereje ko dufite ikiruhuko nyuma y’umukino [wahuje PSG na Lorient] nk’uko byari byaragenze mu byumweru byari byabanje. Nakabaye narasubitse uru rugendo nk’uko nari nararusubitse hambere. Nsubiyemo, ndasaba imbabazi ku byo nakoze kandi ntegereje icyemezo ikipe izafata”.
Ikipe ya Paris Saint Germain (PSG) iheruka guhagarika rutahizamu wayihenze kurusha abandi bakinnyi bose yigeze gutunga, Lionel Messi, akazamara ibyumweru bibiri adakora imyitozo ndetse atanahembwa kubera aya makosa yakoze yo kugenda atabwiye Ikipe, aho bivugwa ko ashobora kuba ashaka kwerekeza mu Barabu agasangayo mukeba we CR7 we wagezeyo akaba akomeje guhabwa akayabo katigeze gahabwa undi mukinnyi mu mateka ya ruhago.
