Korali Bethlehem yo kuri ADEPR Gisenyi imaze kuba ikimenyabose kubera ibikorwa byo kwamamaza ubutumwa bwiza mu Turere tugize u Rwanda no mu Bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, bari mu myiteguro ikomeye y’ivugabutumwa ry’iminsi ibiri bazakorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Rwamagana.
Imyiteguro ikomeye barimo, ni iy’urugendo rw’ivugabutumwa bazakorera mu
Itorero rya ADEPR Munyiginya, Paruwase ya Rwikubo mu Karere ka Rwamagana, Ururembo rwa Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba ku matariki ya 13 na 14 Gicurasi (ukwa Gatanu) uyu mwaka wa 2023.
Mu kiganiro n’umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW, Umuyobozi wa Korali Bethlehem, bwana Alfred NIZEYIMANA, yavuze ko basazwe bakora ivugabutumwa riri ku rwego rwagutse ariko ngo igihe cyose babanza gutegura neza umurimo bagiye gukora kuko ngo muri uru rugendo hasabwa imbaraga zirenze iz’umwana w’umuntu ngo akaba ari yo mpamvu habaho kwiyambaza Uwiteka kugirango aziyerekane.
Yagize ati: “Mu ivugabutumwa nk’iri igikorwa nyamukuru ni ukubwiriza abantu ubutumwa bwiza, kubamenyesha umunsi w’imbabazi no kubabwira ko Yesu Kristo ari we muhuza w’abantu n’Imana ishobora byose. Aha rero tuba dukeneye izindi mbaraga”.
Bwana Alfred yakomeje avuga ko bari gusubira mu ndirimbo, bareba ko amajwi n’umuziki bimeze neza, kugenzura ibyuma byose ariko by’umwihariko bakaba bakomeje gusenga kugirango Imana yo nyiri umurimo izikorere ibikomeye kuko ngo badafite Imana nk’umutabazi ntacyo bakimarira.
Korali Bethlehem yo kuri ADEPR Gisenyi yatangiye mu 1964, bivuze ko imaze imyaka 59 itangiye kuvuga ubutumwa bwiza mu ndirimbo. Iyi Korali yagiye ikura mu buryo butandukanye, ikaba yaratangiye ifite abaririmbyi bake kandi badafite ubushobozi, umunsi ku munsi Imana ikomeza kwiyerekana, byose ibihindura bishya.
Korali Bethlehem yakomeje kuba hafi y’Imana, ku buryo mu baririmbyi bayo havuyemo abapasiteri ku nzego zitandukanye, abavugabutumwa bwiza, ndetse inakuza abanyamugisha bafasha andi makorali atandukanye hirya no hino mu Gihugu.
Mu bikorwa iyi Korali yakoze, bavuze ubutumwa bwiza mu Turere hafi ya twose tugize u Rwanda, bajya mu mahanga, nko muri Uganda bagiye inshuro ebyiri, muri Tanzania bajyayo rimwe, muri Kenya bajyayo rimwe, mu Burundi bajyayo kabiri mu gihe i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ho bamaze kujyayo inshuro zisaga icumi.
Aba baririmbyi badahwema guhuza ibyo bavuga n’ibyo bakora (ivugabutumwa rishingiye ku mirimo), mu mwaka wa 2016 bagabiye imiryango igera kuri 24 inka 24, basura abarwayi mu Bitaro, basura kandi banabwiriza mu Kigo cy’Igororamuco cya Iwawa inshuro nyinshi aho bagendaga banitwaje ibyo kubafasha, muri 2022 bakaba barubakiye umuntu icumbi rimuhesha agaciro
Korali Bethlehem iri mu makorali mu Rwanda amaze kugira ibikoresho bigezweho bya muzika bibafasha kuvuga ubutumwa nta birantega, imaze kumenyerwa cyane kandi mu biterane ngarukamwaka bisoza umwaka byahawe izina rya “Evangelical Bethlehem Week” biba buri mwaka mu kwezi kwa 12 aho batumira amakorali yo hirya no hino mu Gihugu bagafatanya gusoza umwaka bari mu mavuta.
Ubutumwa bwihariye bafitiye abantu bose muri iyi minsi bugira buti: “Dukwiye kuva mu byaha tukareka Yesu Kristo akaturuhura kuko ateze amaboko ngo aturuhure kandi twibuke ko nitutagorora inzira zacu tuzarimbuka“. Bakaba bararikira ab’i Munyiginya bose kwitabira ivugabutumwa ku matariki yavuzwe haruguru maze ngo bagasangira ibyiza biva ku Mana.
AMWE MU MAFOTO YA KORALI BETHLEHEM MU BIHE BITANDUKANYE:







