General Muhoozi Kainerugaba, akaba umuhungu w’imfura wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yatangaje ko ingabo za Uganda zoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zitazigera zigaba igitero ku barwanyi ba M23 nk’uko hari bamwe babitekereza.
Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC watangiye kohereza Ingabo mu Burasirazuba bwa DR Congo mu kwezi kwa 11 umwaka ushize wa 2023, aho zagiyeyo byitwa ko zigiye kurwanya inyeshyamba za M2, gusa nyuma bikaza gutangazwa ko inama z’Abakuru b’Ibihugu byo mu karere batemeje ko zizarwana.
Nk’uko byavuzwe mu minsi ya mbere ko zizarwana, ni nako DR Congo yo yakomeje kubifata, aho yumvaga ko zizayifasha kugaba ibitero kuri M23 isa nk’iyabaye ibamba muri kariya gace ari nako yakomeje gutangaza ivuga ko by’umwihariko ingabo za Kenya zaje ku ikubitiro zigomba kurwanya M23 aho kuba indorerezi.
Kuri iyi ngingo, umunya Kenya uyobora izi ngabo, General Jeff, yakuyeho urujijo avuga ko Ingabo z’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, EACRF nta gahunda zifite yo kurwana ahubwo ko zo zifite ubutumwa bwo kubahiriza amahoro mu bice byavuyemo abarwanyi, bikaba byaratangiriye mu bice byavuyemo M23.
General Muhoozi Kainerugaba yavuze ko ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro kandi ziri hariya mu guharanira ko amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo agerwaho mu buryo burambye, bityo ko Ingabo zabo UPDF atari zo zigiye kurwana na M23 kandi bitari muri gahunda.
Yakomeje avuga ko ingabo za Afurika y’Iburasirazuba, EACRF zitagiye kugaba ibitero ku nyeshyamba ziri muri DR Congo ahubwo ko zagiye guharanira no kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byafashwe mu nama z’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu Muryango zabereye i Luanda muri Angola, Nairobi muri Kenya ndetse na Bujumbura mu Burundi.
Uganda yohereje Ingabo zayo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2023, bikaba bivugwa ko zagiye mu duce twa Bunagana, Kiwanja, Rutshuru na Mabega, uduce dusanzwe dufitwe na M23, ibyafashwe nk’ihurizo kuri bamwe bibaza ukuntu bazakorana cyangwa se niba M23 izahita ihava vuba na bwangu.
General Muhoozi Kainerugaba atangaje ibi mu gihe Perezida wa Tanzania, Madame Samia Suluhu Hassan nawe aherutse gutangaza ko DR Congo ikwiye kumva neza ko Ingabo za EAC zitagiye muri icyo Gihugu kurwana ko ahubwo zagiye kugarura amahoro, ko muri urwo rwego zigomba kuganira na M23 hagashakwa icyagarura amahoro mu Burasirazuba bwa DR Congo.
Ingabo za Uganda zinjiriye ku mupaka wa Bunagana, aha hakaba hasanzwe hari mu maboko ya M23. Zigiye muri DR Congo zisanzeyo ngenzi zazo zo muri Kenya, Burundi ndetse n’izo muri Sudani y’Epfo byavuzwe ko nazo zigomba koherezwayo vuba n’ubwo abaturage baho bavuze ko batazishaka.
