Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike Ubutabera Umutekano

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwasohoye impapuro zo guta muri yombi Perezida Vladimir Putin.

Mu gisa nko gusetsa imikara cyangwa kwerekana ko bari mu kazi ndetse no kuba bakemera kuba ibikoresho bw’Uburengerazuba, Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, CPI rukorera i La Haye mu Buholandi, rwasohoye impapuro zo guta muri yombi Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin kubera ibyaha bikomeye bivugwa ko byakorewe muri Ukraine.

Uru Rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, CPI, rw’i La Haye mu Buholandi rwatangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Werurwe 2023 ko rwasohoye impapuro zo guta muri yombi Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya ku byaha by’intambara ku ruhare yagize mu gushimuta abana bo mu Gihugu cya Ukraine yashojeho intambara.

Tariki 24 Gashyantare umwaka ushize wa 2022, nibwo Perezida Putin yatangaje ibyo yise ibikorwa bya Gisirikare kuri Ukraine, nyamara byagaragaye ko ari intambara yeruye igamije kwigarurira Igihugu hagashyirwaho ubundi butegetsi cyangwa se hakigarurirwa tumwe mu duce nka Donbas ndetse na Crimea yigaruriwe mu 2014.

Umuryango w’Abibumbye urega u Burusiya ko bwakoze ibyaha by’intambara byinshi muri Ukraine. Ni umwanzuro wa Komisiyo yigenga yashinzwe mu kwezi kwa gatatu 2022 n’inteko y’uburenganzira bwa muntu ya ONU ifite icyicaro i Geneve mu Busuwisi. Ivuga ko yawugezeho ihereye ku buhamya bw’abantu barenga 500, amafoto n’amashusho ya satelite, no gusura za gereza n’imva zirimo imirambo.

Mu byaha Komisiyo itangaho ingero, harimo ubuhotozi, iyicarubozo, no kwiba abana muri Ukraine, u Burusiya bukabatwara. Isobanura uburyo abasirikare b’u Burusiya bakorera iyicarubozo abaturage b’inzirakarenga batari abarwanyi, nko kubashiririza n’amashanyarazi ari bazima, no kubamanika bacuramye.

Amakuru dukesha Ijwi ry’Amerika yemeza ko ngo n’ubwo havuzwe Perezida Vladimir Putin, Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, CPI, rw’i La Haye mu Buholandi rufite impapuro zo guta muri yombi n’abandi bategetsi b’u Burusiya kuri ibi byaha byo gushimuta abana ba Ukraine no kwibasira abasivili ku buryo bwagambiriwe n’ubwo u Burusiya bwo ngo buhakana gukora aya mabi bwivuye inyuma.

Si kenshi Perezida ukiri mu mirimo ashyirirwaho bene izi mpapuro, uretse ko n’iyo azishyiriweho biba bisa nko kurangiza umuhango kuko amategeko y’Igihugu aha ubudahangarwa Abakuru b’Ibihugu bakiri mu kazi ku buryo kumuta muri yombi biba bisa nk’ibidashoboka, aha bikaba bisaba ko abanza akava ku mwanya w’ubuyobozi akabona gutabwa muri yombi kugirango aryozwe ibyaha aba akurikiranyweho.

Perezida Vladimir Putin avuga ko ibiri kubera muri Ukraine ari ibikorwa bya Gisirikare kandi ko bigenda neza uko byateguwe.Gusa yiyama Uburengerazuba ko bushaka kwenyegeza umuriro ushobora gutuma hakoreshwa intwaro kirimbuzi.

Related posts

Abasirikare 302 kabuhariwe bo mu ngabo z’u Rwanda basoje amahugurwa y’ibanze [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Itsinda ry’abanyeshuri ba Kaminuza ya Wharton muri Village urugwiro.

Muntu Clarisse

Mozambique: Impunzi zari zarahunze ibyihebe muri Cabo Delgado zatangiye gutahuka [AMAFOTO].

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777