Imirwano irimo intwaro ziremereye irakomeje muri Kitchanga aho rukomeje kubura gica hagati ya M23 na FARDC mn’abafatanyabikorwa babo barimo FDLR, CMC Nyatura, APCLS n’abacancuro b’ababazungu mu nkengero za Kitchanga aho benshi bakomeje kwibaza amaherezo y’aka gace gafatwa nk’izingiro ry’uru rugamba.
Iyi mirwano ikomeye cyane yatangiye tariki 15 Gashyantare 2023 aho ingabo za Leta ya DR Congo, FARDC n’abafatanyabikorwa bazo bari bihaye intego yo kwambura M23 Kitchanga mu gihe kitarenze iminsi itatu ariko bikaba bikomeje kugorana kuko M23 itifuza gutakaza aka gace yafashe yiyushye akuya.
Amakuru ava mu gace ka Masisi hafi ya Kitchanga avuga ko FARDC iri kwifashisha abacanshuro b’ababazungu bari gukoresha intwaro ziremereye zirimo izirasa imizinga, ibifaru n’indege z’intabara za Sukhoi-25 na Kajugujugu bamaze iminsi itatu bacucagira amabombe muri Kitchanga n’utundi duce turimo M23.
Amakuru kandi yemeza ko abarwanyi ba FDLR, CMC Nyatura, APCLS n’abasirikare ba FARDC barwanira ku butaka barimo kugerageza kwinjira muri Kitchanga bagamije kwisubiza aka gace batakaje bikababaza benshi barimo n’Umukuru w’Igihugu bwana Felix Tshisekedi Tshilombo, wanihamaganiriye ku murongo wa Telefoni General Mugabo uyoboye uru rugamba.
Kugeza ubu rero, biracyari ihurizo rikomeye kuri FARDC n’abafatanyabikorwa bayo batarabasha kwinjira muri Kitchanga nk’uko bari babigambiriye kuko imirwano ikiri kubera mu nkengero za Kitchanga muri Sheferi ya Bashali mu duce twa Rusinga na Kato mu birometero nka bibiri uvuye muri Centre ya Kitchanga ho muri Teritwari ya Masisi.
Ingabo za Leta ya DR Congo, FARDC kandi , ntizirabasha kurenga umutaru ngo zitsinsure M23 zibe zakigarurira ibirindiro byazo biherereye mu nkengero za Kitchanga ndetse aka gace kose kakaba kakiri mu bugenzuzi bwa M23 ikomeje kurwana igaragaza imbaraga n’ubwo ihanganye n’imbaraga zidasanzwe.
M23 ivuga ko FARDC iri kurasa nta ntego, kuko bombe nyinshi ziri kugwa mu duce turimo abaturage, ibikomeje gutuma bamwe bahasiga ubuzima, kwangiza imitungu yabo abandi bagahunga, ibyo M23 ivuga ko ari ibyaha byo mu ntambara FARDC iri gukora ariko yo (FARDC) ikavuga ko ku kiguzi icyo ari cyo cyose igomba gutsinda iyi ntambara.
