Pasiteri Habiyambere bivugwa ko ari uwo mu Itorero ADEPR utuye mu Mudugudu wa Karinzi, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru yafatiwe mu cyuho ubwo yari yihengekanye umugore w’abandi mu icumbi rusange (Lodge) riherereye mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Musanze.
Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gashyantare 2023, Pasiteri Habiyambere w’imyaka 45 y’amavuko, yafatiwe mu cyuho ari kumwe n’umugore w’abandi witwa Uwamariya w’imyaka 30, hashingiwe ku makuru umugabo w’uyu mugore witwa Harindintwari Felisiyani yari amaze gutanga, ahuruza ko ari gucibwa inyuma n’uwo basezeranye byemewe n’amategeko (umugore we).
Amakuru y’ibanze avuga ko babacunze, bamara kwinjira mu cyumba ndetse banatangiye ibyabo, bagahita babagwa gitumo ku buryo ngo nta yandi mahitamo bari bafite, ngo niko guhita bajyanwa kuri Sitasiyo (Station) ya Polisi ya Kinigi iherereye mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze.
Aya makuru akimenyekana, hari abahise bavuga ko aba bafashwe bombi ari bakuru bihagije ku buryo ngo bashobora guhita barekurwa. Gusa ku rundi ruhande, amategeko avuga ko iyo umwe mu bashakanye atanze ikirego ku cyaha runaka afitiye ibimenyetso, iyo uwagikoze agihamijwe n’urukiko arahanwa ndetse ngo bikaba ari n’impamvu mwikorezi yo gutandukana kwabo.
Kuri Pasiteri wo muri ADEPR, nawe aramutse ahamwe n’icyaha, yakamburwa inshingano mu Itorero kuko uretse no kuba ari umugabo wasezeranye n’umugore mu mategeko n’imbere y’Imana, iri Torero ryanga urunuka icyaha cy’ubusambanyi n’ubushurashuzi bikekwa ko aba bombi ari byo bakoraga muri aya macumbi rusange bafatiwemo kuko ngo nta kindi bari bagiye gukorayo.
Habiyambere Emmanuel w’imyaka 45, asanzwe ngo ari Pasiteri ku Itorero rya ADEPR Vunga, yashakanye byemewe n’amategeko na Zaninka Marie Solange bafitanye umwana umwe, akaba yafatanywe
na Uwamariya Chantal w’imyaka 30 washakanye byemewe n’amategeko na Harindinwari Félicien bafitanye abana batatu.
