Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Ba Perezida batandatu ba EAC bahuriye mu Burundi mu nama idasanzwe.

Ba Perezida batandatu muri barindwi bayoboye Ibihugu bigize EAC bahuriye i Bujumbura mu Burundi aho bitabiriye Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Gashyantare 2023 mu nama yiga ku kibazo cy’umutekeano mucye mu Burasirazuba bwa DR Congo .

Ni inama idasanzwe yatumiwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC kugirango hashakwe umuti urambye ku bibazo bikomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa DR Congo aho ingabo za Leta, FARDC zihanganye bikomeye na M23.

Abakuru b’Ibihugu bitabiriye iyi nama barimo Paul Kagame w’u Rwanda waherukaga muri iki Gihugu mu 2008, uwa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, uwa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, William Ruto wa Kenya na Felix Tshisekedi wa RDC, uwa Sudan y’Epfo bwana Salva Kiir we akaba atabonetse kuko afite umushyitsi ukomeye ari we Papa Francis wagendereye Igihugu cye.

Ubunyamabanga bwa EAC, bwatangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Gashyantare 2023, ko iyi nama igamije gusuzumira hamwe ibijyanye n’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nka kimwe mu Bihugu binyamuryango.

Iyi nama iteranye mu gihe imirwano hagati y’ingabo za Leta, FARDC n’inyeshyamba za M23 ikomeje kubica bigacika ndetse ibikorwa biganisha ku mahoro bikaba bitaratanga umusaruro,  umubano w’u Rwanda na DR Congo  ukaba ukomeza kuzamba aho buri ruhande rushinja urundi gufasha abarurwanya.

Kuri iyi ngingo, Guverinoma ya DR Congo ishinja u Rwanda gufasha uyu mutwe wa M23 mu bikoresho n’abasirikare ku rugamba, u Rwanda rukabihakana rwivuye inyuma kuko ngo ikibazo cya M23 kireba abanyecongo ubwabo ahubwo rukagaragaza ko DR Congo ikorana na FDLR yasize ihekuye u Rwanda.

Hashize amezi abiri Ibihugu bigize EAC byohereje ingabo mu Burasirazuba bwa Dr Congo ariko bimwe mu bice by’Abanye-Congo byatangiye kuzamagana ku buryo byazamuye impungenge ko iki Gihugu gishaka kwivana mu rugendo rurangajwe imbere n’uyu muryango rwo gushaka amahoro aho banasaba ko Igihugu cyabo cyava muri EAC kuko ngo ntacyo ibamariye.

Perezida Ndayishimiye w’u Burundi niwe wakiye aba banyacyubahiro.

Perezida Paul Kagame yitabiriye iyi nama.
Perezida wa Kenya nawe yitabiriye.
President Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda yitabiriye.
Perezida Samia Suluhu Hassan wa Repubulika Yiyunze ya Tanzania ari mu bitabiriye.
Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitabiriye iyi nama.

Related posts

Impamvu abasirikare bayoboye intara zo mu Burasirazuba bwa Congo basabiwe kuhakurwa

KALISA

Rusizi: Umusore arakekwaho kunywa umuti wica imbeba agamije kwiyahura.

N. FLAVIEN

M23 yatangaje impamvu yafashe Rubaya hamwe mu hacukurwa Coltan nyinshi ku Isi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777