Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki 30 Mutarama 2023 yafatiwemo ibyemezo bitandukanye, inashyira mu myanya abayobozi barimo na Dr. Kamana Olivier wagizwe Umunyamabanga Uhoraho (PS) muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, avuye mu Kigo cy’Ubushakashatsi mu Iterambere ry’Inganda, aho yari Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi, akaba asimbuye Musabyimana Jean Claude wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu mpera za 2022.
Dr Kamana Olivier ni mwene Kamana Protais, akaba ubuheta mu bana batatu. Ni umugabo ubura amezi macye ngo yuzuze imyaka 41 y’amavuko.
Arubatse afite abana babiri b’abakobwa. Yavukiye ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ariko igisekuru cye kikava ku Kaganda mu cyahoze ari Komini Butaro, ubu ni mu Karere ka Burera, Intara y’Amajyaruguru.
Dr Kamana Olivier ni mwene Kamana Protais, ka Muzehe Kamegeri (wabaye Burugumesitiri wa mbere wa Komini Butaro), ka Nkenzabo ya Bizenga. Amashuri abanza yayize ku Kicukiro ayarangiriza ku Kaganda, ayisumbuye ayigira mu Isominari ya Mutagatifu Yohani i Nkumba mu Karere ka Burera (1995-2000).
Kaminuza yayize muri Senegal mu Ishuri ry’Ubuvuzi bw’amatungo EISMV rya Université Cheick Anta Diop (UCAD)/ 2002-2008, akomeza Icyiciro cya gatatu (Master’s degree) mu by’ubuziranenge bw’ibiribwa. Yabaye umwarimu muri ISAE Busogo, nyuma asubira kuminuza by’ikirenga (PhD) muri Kaminuza ya Ghent mu Bubiligi mu Buziranenge bw’Ibikomoka ku mata (Dairy).
Dr Kamana Olivier yagiye akora za consultancies, asohora ubushakashatsi (publications) ndetse akora no mu mishinga y’ubushakashatsi itandukanye yerekeza ku buziranenge bw’ibiribwa, by’umwihariko ku bikomoka ku matungo nk’amata. Avuyeyo yashinzwe Ishami (Department) muri CAVM/UR, ahava ajya muri NIRDA (yahoze yitwa IRST) aho yari ashinzwe Department ya Applied Research & Devt & Foresight Incubation.
