Amizero
Ahabanza Amakuru Ibidukikije Ubukungu

Gakenke: Ikorwa ry’umuhanda Biziba-Ruhanga ryawugize mubi kurusha uko wari umeze utarakorwa.

Abaturiye n’abakoresha umuhanda uva mu isanteri (Centre ) ya Biziba mu Murenge wa Janja, ukanyura mu Bigabiro ukagera i Ruhanga mu Murenge wa Busengo, barinubira ko aho kuwukora ngo ube nyabagendwa, wabaye mubi cyane kurusha uko wari umeze utarakorwa, cyane cyane ariko uva ahitwa Bunyironko ugera i Ruhanga.

Ibi babishingira ku kuba mbere utarakorwa barawunyuragamo nta bunyereri, ngo ariko kuri ubu ukaba utawunyuramo akavura kamaze kugwa. Kuri ibi kandi hiyongeraho ibiraro byagiye bigabanywa cyane, aho byari bikenewe bigakurwamo hakuzuzwamo itaka nyamara hirengagijwe ko ari mu mibande.

Mu kwerekana neza ikibazo cy’ibiraro byirengagijwe nkana, batweretse uko byifashe bagira bati: “Wiboneye ko nibura ahantu 4 muri 5 hamenwe itaka ari mu mibande yahozemo ibiraro, ubu bikaba byarafunzwe ntibyimurirwe n’ahandi, ibintu bituma amazi yo ku muhanda akora urugendo rurerure cyane, ibintu biduteye impungenge cyane kuko nawe urabonako amazi azajya amanuka ruguru mu tubande azajya yangiza cyane ahereye kuri uyu muhanda twari twitezeho ibisubizo ukaba uri kuduteza ibibazo”.

Bavuga ko bitewe n’imiterere y’aka gace, amazi yose ava mu misozi ngo azajya agera ku muhanda yasanga nta kiraro akishakira inzira, ibyo bo babona ko azahita aca wa muhanda, bakibaza ukuntu wakura ikiraro mu kabande kandi bizwi neza ko hamanuka amazi.

Bakomeza bagira bati: “Reba kandi ukuntu bagiye mu Gisizi bakizanira itaka nyataka aho kuzana igaraviye yo gutuma umuhanda utanyerera. Ubu se ko imvura igwa ukaba utanyuzamo n’igare amaherezo azaba ayahe? N’ibiraro byitwa ko byasigaye babigize bito cyane kuko mbere byari binini byubatswe n’amabuye ariko ubu bashyizemo udusima duto nihaza amakuku bizaziba ako kanya”.

Niyonsenga Aimée François/ Vice Mayor FED / Gakenke.

Bwana Niyonsenga Aimée François, ni Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu. Abajijwe iki kibazo mu kiganiro n’abanyamakuru ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru yavuze ko ibyo abaturage bavuga bagiye kubisuzuma bakareba niba hari ibyakosorwa kuko ibikorwa byose biza biganisha ku iterambere ry’umuturage aho kumushyira mu kaga.

Yagize ati: “Murakoze kudutungira agatoki, tugiye kubireba aho bishoboka bikosorwe ariko na none tumenye ko uyu muhanda utararangira bityo babe bategereje gato. Hari imyaka ibiri yo kubaka n’imyaka itatu yo kubungabunga. Byose bizarangirana na 2025 kuko watangiye mu ntangiriro za 2020”.

Ku kijyanye n’ibiraro byaba byaragabanyijwe, bwana Niyonsenga Aimée François yagize ati: “Buriya rero hari ababifitemo ubumenyi babanza kureba bakareba ibikenewe ndetse bikemezwa n’ababishinzwe. Ibiraro byo rero birahagije ariko turakurikirana turebe niba ibivugwa ariko bimeze kandi niba hari ibigomba gukosorwa bizakosorwa”.

Uyu muhanda uri gukorwa na Company y’abashinwa, ngo ugaragaza ibibazo uruhuri kuko uretse ibyavuzwe ngo hiyongeraho imikingo itagaritse ikaba imanukira mu muhanda igateza isayo, itaka batatsindagiye kuko ngo imashini itsindagira bayizanye ari nk’umurimbo, ikanyuramo yigendera kigenzi, hakiyongeraho n’ikibazo cy’abatarahabwa ingurane.

Ikorwa ry’uyu muhanda kandi ryagize ingaruka ku muhanda Bigabiro-Bitanzi-Rutake-Rugogwe uwushamikiyeho, kuko amakamyo y’abashinwa yajyaga gutwara itaka ahitwa mu Gisizi yawangije cyane ku buryo kuva mu Bigabiro ugera kuri Centre de Santé ya Rutake bigoranye cyane.

Uyu muhanda Biziba – Ruhanga, ureshya na Km 7.8 ukaba uri muri gahunda y’imihanda ireshya na km 69 iri kubakwa ku nkunga ya Banki y’Isi (World Bank) mu buryo bw’igitaka gitsindagiye hirya no hino mu Karere ka Gakenke. Waherukaga gukorwa mu 1988 ukozwe na HIMO aho wari ufite uburambe buhagije kuko ngo na n’ubu igaraviye yari ikirimo kandi itsindagiye neza bitari nk’ubu ngo bari kubasondeka.

Itaka ryasutswe mu mibande ryatangiye gutembanwa n’imvura ku buryo biri guteza isuri.
Ibitaka byagiye birundwa mu tubande ahahoze ibiraro.
Ubuzima bw’abaturage bamwe bwashyizwe mu kaga n’ikorwa ry’uyu muhanda kuko hari abasizwe mu manegeka akabije.
Aha ni hamwe mu mibande ahahoze ikiraro hakaba haramenwe igitaka cyinshi.
Umuhanda utanyerera cyane iyo haguyemo imvura kubera itaka ririmo. Iyi ni imodoka ya Company ikora uyu muhanda nayo yari yahezemo mu minsi ishize ubwo umunyamakuru wacu yahageraga.
Abaturage bemeza ko ibiraro byari byubatse n’amabuye ngo ari byo byari binini kandi bikomeye kurusha ubu buryo bwakoreshejwe.                       YANDITSWE NA: AYISENGE JEANNETTE /WWW.AMIZERO.RW

Related posts

U Rwanda rwatangaje ifungwa rya Ambasade yarwo mu Bubiligi n’ahimuriwe Serivise.

N. FLAVIEN

Ferwafa yisubiyeho itangaza ko Stade Umuganda yemerewe kongera kwakira imikino.

N. FLAVIEN

Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye The Ben na Pamella ubutumwa nyuma y’amashusho bashyize hanze.

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777