Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino Politike

Perezida Joe Biden wa Amerika wafanaga Maroc yababajwe no gutsindwa n’u Bufaransa.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yarebye umukino wahuje Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ya Maroc n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, umukino wa ½ mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022, u Bufaransa bwatsinze ibitego bibiri ku busa bwa Maroc (2-0)

Uyu mukino wa ½ wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ukuboza 2022, wahuje Maroc n’u Bufaransa wabereye kuri Al Bayt Stadium, warebwe n’abanyacyubahiro benshi, ukomeye muri bo akaba Joe Biden, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wari n’umufana wa Maroc, akaba yawurebye ari kumwe na bamwe mu Bayobozi ba Afurika.

Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Twitter, Perezida Joe Biden wari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Maroc, Akhannouch, yavuze ko yishimiye kureba umukino wa ½ Maroc yakinnyemo n’u Bufaransa n’ubwo ikipe yafanaga itabonye amahirwe yo gutsinda.

Mu magambo ye bwite, Joe Biden yagize ati: “Ni iby’agaciro kureba uyu mukino w’Igikombe cy’Isi ndi hamwe na Minisitiri w’Intebe Akhannouch wa Morocco. N’ubwo mutabashije gutsinda, byari iby’igiciro kwirebera aho iyi Kipe yabashije kugera”.

Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ifite igikombe giheruka, izahura n’iya Argentine ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru, tariki 18 Ukuboza 2022, saa Kumi n’imwe z’umugoroba (17h00), mu gihe ku wa Gatandatu, tariki 17 Ukuboza 2022, saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00), ni bwo Croatia yatsinzwe na Argentine ya Lionel Messi izakina na Maroc yatsinzwe n’u Bufaransa bugizwe ahanini n’abanya Afurika bihatanira umwanya wa gatatu.

Kuba Maroc itakabije inzozi zayo, ngo ntibikwiye kugira uwo bibabaza kuko ngo icyo yashakaga yakigezeho kandi Umugabane wose wa Afurika wabonye ko umaze gutera imbere mu mupira w’amaguru ku buryo nabo bashoboye kugera muri ½ cy’Igikombe cy’Isi.

Kuba barageze muri ½ cy’Igikombe cy’Isi, ni ibintu bishimiye cyane, gusa hari benshi bakomeje kwibaza kuri iki Gihugu (Maroc) kuko ubwo bageraga muri 1/4 bavuze ko ari “Intsinzi y’amateka kuri twe abanya Maroc, ku Barabu bose no ku bemera Mana b’Idini ya Islam bose”. Ibintu byafashwe nko kwironda no kutemera ko ari abanya Afurika kuko ngo akenshi n’ubusanzwe batajya bemera ko ari abo kuri uyu Mugabane.

Kuba Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarebye uyu mukino ndetse akanagira ubutumwa atanga, hari ababibona nk’iturufu ya politike mu nkundura arimo yo kongera kugarura isura ya Amerika muri Afurika kuko u Bushinwa n’u Burusiya bwatangiye kwigarurira byinshi mu bikorwa byahoze bifitwe n’iki Gihugu cy’igihangage ku Isi.

Ibi kandi byabaye mu gihe aha muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habera inama ihuza iki Gihugu na Afurika, aho abakuru b’Ibihugu bagera kuri 49 batumiwe, intego nyamukuru ikaba kwereka Afurika ko bayifite ku mutima, ndetse miliyali amagana y’Amadorali zikaba zigiye guhabwa uyu Mugabane. Gufana Maroc kwa Joe Biden bikaba nabyo ari ukwerekana ko bashyigikiye Afurika mu bikorwa byose ikora kandi ishoboye.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden areba umukino wahuje Maroc n’u Bufaransa. Yari kumwe n’abandi Bayobozi ba Afurika barimo na Minisitiri w’Intebe wa Maroc.

Related posts

Ubushukanyi bukomeye bwifashisha amashusho y’ubwambure burakataje mu bakiri bato.

N. FLAVIEN

Umuhango wo gutabariza Umwamikazi Elizabeth II witabiriwe n’abasaga miliyoni.

N. FLAVIEN

Indege za USA zarashe ku birindiro by’Abatalibani mu kubaca intege.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777