Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Qatar 2022: Inzozi za Maroc zaburijwemo n’u Bufaransa bwiganjemo abakomoka muri Afurika.

Inzozi z’Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru ya Maroc zo kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya 2022 ndetse ikaba yanagitwara zaburijwemo n’Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yiganjemo abafite aho bahuriye na Afurika yayitsinze ibitego 2-0 mu mukino wa ½ wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ukuboza 2022.

Umukino wahuje Maroc n’u Bufaransa wabereye kuri Al Bayt Stadium watangiye wihuta ndetse Maroc yari imenyereweho gukina yugarira cyane, na yo noneho yakinnye isatira, igaragaza inyota y’ibitego.

Bidatinze, gufungura kwa Maroc igatinyuka ikajya imbere, byayikozeho ubwo Raphaël Varane yacomekeraga umupira Antoine Griezmann na we wahise awuha Kylian Mbappé, ariko uyu wa nyuma awuteye bawukuramo, usanga Théo Hernandez ahagaze wenyine atsinda igitego cya mbere cy’ u Bufaransa ku munota wa gatanu w’umukino.

Maroc na yo yahise izamukana umupira neza ishaka kwishyura igitego, ariko umupira Azzedine Ounahi yatereye kure, hanze y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Hugo Lloris awukuramo.

Umupira wakomeje kuva ku izamu rimwe ujya kurindi, ariko uwo Hakim Ziyech yazamukanye neza agiye kuwutera aranyerera, awutera nabi. U Bufaransa bwahise buwutera imbere, Olivier Giroud awufunga neza ku gituza ariruka asiga ba myugariro ba Maroc, ariko ateye ishoti rikomeye rifata igiti cy’izamu, umusifuzi w’igitambaro ahita avuga ko habayeho kurarira.

Ku munota wa 20, Kapiteni wa Maroc, Romain Saiss, washidikanywagaho mbere y’umukino, yahise asimburwa na Amallah kubera ikibazo cy’imvune cyakomeje kumugora.

U Bufaransa bwongeye guhusha uburyo bukomeye bw’igitego, ku mupira Aurélien Tchouameni yazamukanye yihuta awucomekera Mbappé, ateye ishoti bawukuramo, ugarukira Giroud wasonzemo akawutera hanze gato y’izamu.

Maroc ntiyacitse intege kuko yakomeje gusatira ari nako yabonaga imipira iteretse myinshi irimo na koruneri, ariko umunyezamu Hugo Lloris akayibera ibamba.

U Bufaransa bwatangiye igice cya kabiri n’ubundi busatira bikomeye ariko uburyo bubiri Mbappé yabonye mu minota ya mbere ntiyabubyaza umusaruro.

Maroc na yo yari yakaniye, yahushije uburyo bukomeye ku munota wa 53 ubwo Sofiane Boufal yahinduraga umupira imbere y’izamu ashaka Youssouf En-Neysir, ariko Varane arayama umupira awukuraho, ugarukira Ounahi asongamo, Ibrahim Konaté araryama awukuramo.

Ubwo yari amaze kubona ko Maroc ikomeje kumwotsa igitutu mu minota ya 70, Umutoza w’u Bufaransa, Didier Deschamps, yatangiye gukora impinduka yongera kwigaranzura Maroc nubwo bitatinze kuko yahise yongera kuyobora umukino.

Muri uko kuryoherwa no gusatira, Maroc yatakaje umupira mu kibuga hagati, Tchouameni wawufashe awucomekera Mbappé azamuka yihuta acenga ba myugariro ba Maroc, ateye ishoti barawuyobya usanga Kolo Muani wari ukinjira mu kibuga asimbuye Ousamane Dembélé, ahagaze wenyine atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 79.

Maroc yakomeje gusatira ishaka igitego cy’impozamarira ariko kiranga kirabura, umukino urangira u Bufaransa butsinze Maroc ibitego 2-0.

Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ifite igikombe giheruka, izahura n’iya Argentine ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru, tariki 18 Ukuboza 2022, saa Kumi n’imwe z’umugoroba (17h00).

Ku wa Gatandatu, tariki 17 Ukuboza 2022, saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00), ni bwo Croatia yatsinzwe na Argentine ya Lionel Messi izakina na Maroc yatsinzwe n’u Bufaransa bugizwe ahanini n’abanya Afurika bihatanira umwanya wa gatatu.

Kuba Maroc itakabije inzozi zayo, ngo ntibikwiye kugira uwo bibabaza kuko ngo icyo yashakaga yakigezeho kandi Umugabane wose wa Afurika wabonye ko umaze gutera imbere mu mupira w’amaguru ku buryo nabo bashoboye kugera muri 1/2 cy’Igikombe cy’Isi, ibintu bishimira cyane bakabifata nk’intsinzi y’amateka kuri bo no ku Mugabane wose wa Afurika.

Umuzamu Hugo Lloris yazonze ba rutahizamu ba Maroc kuko imipira yose bateye mu izamu yayikuyemo.
Ibyishimo byari byose ku bakinnyi n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, abafaransa muri rusange ndetse n’abakunzi ba ‘Les bleus’.
Abafaransa biganjemo abirabura bageze ku mukino wa nyuma batsinze Maroc y’abarabu.

Related posts

DRC yitabiriye urubanza ruzabera i Arusha yarezemo Leta y’u Rwanda

Ndayishimiye Libos

DR Congo idakozwa ibya Bujumbura ngo ntiteze kuganira na M23.

N. FLAVIEN

Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yoroje abaturage inkwavu [Amafoto]

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777