Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Ibihugu bikomeye byategetse M23 guhagarika gusatira Umujyi wa Goma.

Corin Robertson ukuriye ibiro bireba Afurika muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubwongereza yasabye umutwe wa M23 guhagarika ako kanya gukomeza gusatira Umujyi wa Goma mu burasirazuba bwa DR Congo, ibintu bije byiyongera ku busabe bw’Ubufaransa nabwo bwasabye ko M23 ihagarika imirwano kandi ikava aho yafashe.

Mu butumwa yatangaje kuri Twitter, Corin yavuze ko gusubukura kw’imirwano byateye umubabaro ukomeye ku bantu.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa nayo yasohoye itangazo ivuga ko yamagana ibitero bya M23, isaba uyu mutwe gusubira inyuma ako kanya ikava mu bice yafashe.

N’ubwo ariko ibi Bihugu bikomeye mu ruhando mpuzamahanga bisaba ibi, Umutwe wa M23 wo uvuga ko utazasubira inyuma kuko ngo barwanira uburenganzira bwabo kandi ko bari ku butaka bwa ba sekuruza bityo ko nta handi na hamwe bateze kujya.

Kuwa gatatu w’iki Cyumweru tariki 16 Ugushyingo 2022, M23 yatangaje ko ubu igenzura uduce twa Kibumba, Buhumba, Ruhunda, Kabuhanga ku mupaka n’u Rwanda, ndetse na Tongo na Mulimbi.

Ibi bice bya Kibumba n’ibindi byegeranye, ni ibice bikikije Umujyi wa Goma bimwe biri muri Teritwari ya Nyiragongo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Kugeza ubu Ingabo za Leta ya Congo, FARDC ntacyo ziratangaza ku bice M23 ivuga ko yigaruriye nyuma y’imirwano y’iminsi igera kuri itanu mu bice bya Kibumba bifatwa nk’ibyabaye isibaniro.

Abantu babarirwa mu bihumbi bakomeje guhungira mu nkambi za Kanyarucinya mu nkengero za Goma, n’imbere muri uyu Mujyi. Abandi nabo babarirwa mu bihumbi mu cyerekezo cya ruguru bahungiye muri Uganda, nk’uko imiryango ifasha ibivuga.

Corin Robertson mu butumwa bwe yasabye Ibihugu byose byo mu karere gukoresha uburyo bwose bushoboka mu kugarura amahoro muri aka gace kabaye isibaniro.

Bimwe mu Bihugu by’akarere byohereje umutwe w’ingabo z’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC) kurwanya inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo.

EAC kandi yemeje ko ibiganiro by’amahoro bizatangira i Nairobi kuwa mbere w’icyumweru gitaha hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bwa DR Congo.

Leta ya DR Congo ivuga ko itazaganira na M23 yita umutwe w’iterabwoba, kereka ubanje gushyira intwaro hasi no kuva mu bice byose imaze gufata nta yandi mananiza.

Umuvugizi wa M23 aheruka kubwira BBC ko batazasubira inyuma, kandi ko biteguye kuganira na Leta ya DR Congo mu gihe cyose yaba ibyifuje kuko ngo nabo icyo bashyize imbere atari intambara.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, nyamara Leta y’u Rwanda ntiyahwemye kubitera utwatsi ivuga ko ibibazo by’intambara ya M23 ari ibibazo bireba abanyekongo ubwabo aho kuba ibiterwa n’u Rwanda.

Umujyi wa Goma ni umwe mu Mijyi minini M23 ishobora kwigarurira
Corin Robertson ukuriye ibiro bireba Afurika muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubwongereza.
Ikarita igaragaza agace ka Kibumba n’utundi M23 iherutse kwigarurira.

Related posts

Rubavu: Ak’abajura bamaze iminsi bajujubya rubanda kashobotse.

N. FLAVIEN

M23 na FARDC baritana ba mwana ku warashe ibisasu biremereye muri Kibumba.

N. FLAVIEN

Umuhangamirimo Dr. Sina Gerard mu isura y’udushya duhora tumuhesha ibikombe.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777