Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakuye Gatabazi Jean Marie Vianney ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yari amazeho umwaka umwe n’amezi hafi 8, amusimbuza Jean Claude Musabyimana wakoraga muri Minisiteri y’Ubuhinzi.
Izi mpinduka zatangajwe mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ari nawe warishyizeho umukono, ryasohotse kuri uyu wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2022.
Rgira riti: “Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo y’ 116; none kuwa 10 Ugushyingo 2022, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, yagize bwana Jean Claude Musabyimana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu“.
Ku wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021, nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yari yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye barimo na Gatabazi Jean Marie Vianney wari wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Mbere y’uko agirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean-Marie Vianney yari asanzwe ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, agirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Prof Shyaka Anastase wari kuri uyu mwanya kuva mu kwezi kwa 10 (Ukwakira) 2018, Shyaka na we akaba yari yawusimbuyeho Francis Kaboneka.
Gatabazi Jean Marie Vianney yayoboraga Intara y’Amajyaruguru kuva mu kwezi kwa 8 (Kanama) 2017, akaba mbere yaho yari Umudepite mu gihe cy’imyaka 14.
Tariki 25 Gicurasi 2020, Guverineri Gatabazi JMV wayoboraga Intara y’Amajyaruguru na Guverineri Emmanuel Gasana wayoboraga Intara y’Amajyepfo bahagaritswe ku mirimo kubera ibyo bagombaga kubazwa bari bakurikiranyweho, gusa nyuma yo gutakambira Perezida wa Repubulika, Gatabazi yasubijwe mu kazi, nyuma aza no kugirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, umwanya yakuweho uyu munsi.



1 comment
Ntabwo byoroshye