Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Ukwakira 2022, imirwano ihanganishije M23 n’ingabo za Leta ya DR Congo, FARDC yakomereje mu gace ka Rubare, Ingabo za Congo zikaba zahungushije intwaro ziremereye mu kwirinda zakigarurirwa na M23.
Muri iyi mirwano FARDC yifatanyije na FDLR, Mai Mai barimo kurwanira umuhenerezo mu gace ka Rubare birinda ko Umujyi wa Rutshuru nawo wafatwa na M23 ikomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe.
Amakuru ava muri ako gace avuga ko FARDC yatangiye guhungisha intwaro zayo zirasa kure yakoreshaga irasa mu birindiro bya M23, nyuma y’uko imenye amakuru ko abarwanyi ba M23 basatiriye agace zirimo bashaka kuzigarurira nk’uko tubikesha Rwandatribune.
Kugeza ubu, ibifaru by’intambara bigezweho n’imbunda zirasa kure za FARDC ziganjemo BM zari muri aka gace, zahungishirijwe mu Mujyi wa Goma mu rwego rwo kuzirindira umutekano ngo M23 itazigarurira bikarushaho kuba bibi.
Magingo aya, M23 niyo igenzura umuhanda Goma-Rutshuru, kuva mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yafataga agace ka Ntamugenga imaze gukubita inshuro FARDC n’abayifasha bakayabangira ingata.
Leta y’u Rwanda iherutse kwiyama iya DR Congo iyibuza gukomeza kurashisha imbunda ziremereye hafi y’umupaka, ko “u Rwanda rutazakomeza kurebera” kandi ko ari ubushotoranyi kuko FARDC ifatanyije na FDLR.
2 comments
Ntabwo byoroshe
Ntawamenya amaherezo ya m23