Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC gifatanije n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR bagabye igitero kuri M23 mu gace ka Rangira muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru agera kuri Rwandatribune avuga ko FARDC yifashishije intwaro ziremereye zirasirwa kure yarashe mu birindiro bya M23 biri mu gace ka Rangira.
Amakuru akomeza avuga ko M23 yagerageje kwirwanaho, ndetse kugeza mu masaha y’igicamunsi amasasu y’imbunda ziremereye yari acyumvikana muri ako gace.
Kugeza ubu, nta ruhande na rumwe (yaba FARDC cyangwa M23) ruremeza cyangwa ngo ruhakane aya makuru y’ibi bitero bishya bivugwa ko byatangijwe na FARDC ku bufatanye na FDLR.
Hari hamaze iminsi hikangwa ibitero bikomeye bya FARDC n’abafatanyabikorwa bayo, aho M23 yakomeje gutanga impuruza ku baturage ibateguza kwimuka cyane cyane mu gace ka Kabindi, aho yavugaga ko hagoswe na FARDC ifatanije n’abarwanyi ba FDLR na Mai Mai CMC.
Impande zombi zasaga nk’izihaye agahenge, aho FARDC yari yavuze ko ibitero kuri M23 yabihagaritse itegereje umwanzuro w’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ugamije kuzana amahoro arambye mu burasirazuba bw’iki Gihugu.
M23 imaze iminsi micye itangaje ko Ingabo za Leta, FARDC nizihirahira zikayigabaho ibitero izabasubiza kinyamwuga ndetse ngo ikazarwana kugeza ibagejeje aho baturutse.