Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

FARDC yongeye kugaba ibitero kuri M23 nyuma y’iminsi y’agahenge.

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC gifatanije n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR bagabye igitero kuri M23 mu gace ka Rangira muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru agera kuri Rwandatribune avuga ko FARDC yifashishije intwaro ziremereye zirasirwa kure yarashe mu birindiro bya M23 biri mu gace ka Rangira.

Amakuru akomeza avuga ko M23 yagerageje kwirwanaho, ndetse kugeza mu masaha y’igicamunsi amasasu y’imbunda ziremereye yari acyumvikana muri ako gace.

Kugeza ubu, nta ruhande na rumwe (yaba FARDC cyangwa M23) ruremeza cyangwa ngo ruhakane aya makuru y’ibi bitero bishya bivugwa ko byatangijwe na FARDC ku bufatanye na FDLR.

Hari hamaze iminsi hikangwa ibitero bikomeye bya FARDC n’abafatanyabikorwa bayo, aho M23 yakomeje gutanga impuruza ku baturage ibateguza kwimuka cyane cyane mu gace ka Kabindi, aho yavugaga ko hagoswe na FARDC ifatanije n’abarwanyi ba FDLR na Mai Mai CMC.

Impande zombi zasaga nk’izihaye agahenge, aho FARDC yari yavuze ko ibitero kuri M23 yabihagaritse itegereje umwanzuro w’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ugamije kuzana amahoro arambye mu burasirazuba bw’iki Gihugu.

M23 imaze iminsi micye itangaje ko Ingabo za Leta, FARDC nizihirahira zikayigabaho ibitero izabasubiza kinyamwuga ndetse ngo ikazarwana kugeza ibagejeje aho baturutse.

Related posts

Rwabuze gica hagati ya FARDC na EACRF ku bugenzuzi bwa Sake! Ni nde uhagenzura nyuma yo kurekurwa na M23?

N. FLAVIEN

Rwanda-DR Congo: Hasinywe amasezerano arimo n’ubufatanye mu gucunga umutekano.

N. FLAVIEN

Byifashe bite ku munsi wa mbere w’ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777