Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Trending News

Karongi: Icyemezo cyamagana abasinda n’abambara impenure ntikivugwaho rumwe.

Tariki 03 Ukwakira 2022, nibwo hasohowe itangazo ryamagana abambara impenure n’abasinda, aho rivuga ko bibujijwe kwakira abantu bose bagaragayeho imyambarire iteye isoni ndetse ngo n’ababa bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Iri tangazo rigira riti: “Birabujijwe kwakira abantu abo ari bo bose bagaragayeho imyambarire iteye isoni, kwakira abantu bose abakuru cyangwa urubyiruko bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’abakunda kugaragarwaho ubusinzi bukabije kandi ntibyemewe kwakira abana bari munsi y’imyaka 18 keretse igihe bari kumwe n’ababyeyi babo”.

Benshi mu babonye iri tangazo, bavuzeko iby’abatarageza imyaka 18 byo ari byo, ko ariko iby’abasinda cyangwa abambara impenure byaba ari ukubivangira mu buzima kuko ngo umuntu yambara uko ashaka bitewe n’amahitamo ye.

Mu kiganiro na WWW.AMIZERO.RW, Tuyiringire Jean ufite Motel i Karongi, yavuze ko bizabagora cyane. Ati: “Biragoye cyane kumenya ngo uyu yambaye ijipo itamwemerera kwinjira mu kabari, ni nukuri sinakwirengagiza amafaranga kandi nziko nzishyura ubukode nkanasora, gusa umwana muto aje iwanjye nagira amakenga ariko abambaye uko bashaka bapfa kuba bafite amafaranga baje kunteza imbere sinabyanga”.

Bamwe mu batuye muri aka Karere n’abagasura nabo usanga batavuga rumwe kuri iyi ngingo. Twibanire Theophile ati: “Njye mbona bakwiye kwambara bakikwiza bagakomeza gusigasira umuco, bagasohoka nibyo ariko bambaye mu buryo budakojeje isoni”.

Akimanizanye Déborah utuye mu Murenge wa Bwishyura nawe ati: “Hari igihe umuntu yambara imyenda migufi ari uko hashyushye cyane, gusa kubuza umuntu kwinjira ahantu ngo yizihirwe kubera iyo mpamvu mbifata nko kubangamira umuntu”.

Kuri iyi ngingo, Eugène Davis Marshal uharanira uburenganzira bw’igitsina gore avuga ko abantu bakwiye kwisanzura kuko nabo bazi icyiza n’ikibi.

Ati: “Nta muntu utazi icyiza n’ikibi ahubwo bakwiye kureka abato bakizihirwa uko babyumva igihe nta bindi babangamiye mu buryo bukomeye kuko igihe kiragera cyangwa imyaka ikamutegeka guhinduka we ubwe kandi turi mu Gihugu gitera imbere umunsi ku wundi kuko sinzi niba uzabuza umuzungu kwinjira ngo yambaye impenure cyangwa se niba ari ibwiriza rizareba abirabura gusa, mbona ari ukutugora mu bijyanye n’imyambarire”.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Mukarutesi Vestine avuga ko ayi ari gahunda igamije gusigasira umuco no guca ubusinzi bukomeje kwiyongera cyane mu ngeri zitandukanye.

Ati: “Ibi ni mu rwego rwo guhashya ubusinzi kuko usanga benshi birirwa binywera bikanadindiza iterambere ryabo n’iry’Igihugu muri rusange. Naho ku kijyanye n’impenure, turi kubirwanya erega imyenda ikojeje isoni iba igaragara ! Turashaka kwibutsa abantu indangagaciro no kubashishikariza gukomeza gusigasira umuco. Intego yacu si uguhana ahubwo icya mbere ni ukwigisha”.

N’ubwo batabivuga ngo babyerure mu itangazamakuru, ngo iyi ni gahunda y’Intara yose y’Iburengerazuba, ngo ikazakomereza no mu tundi Turere aho buri wese asabwa kwirinda gusoma ku gasembuye ngo arenze urugero ndetse ko ari intego kwambara neza ukikwiza mu rwego rwo gukomera ku muco.

Ibi kandi bije bikurikira ibya Mugabekazi Liliane nawe wagarutsweho cyane nyuma y’uko tariki 30 Nyakanga 2022 agaragaye muri BK Arena yambaye imyenda itaravuzweho rumwe na bamwe kugeza ubwo tariki 07 Kanama 2022, yatawe muri yombi ariko ntiyamaramo kabiri kuko yavuze ko nta mpamvu yo gutuma akurikiranwa ashinjwa kwambara ibiterasoni mu ruhame, asaba ko yarekurwa byaba ngombwa agakurikiranwa ari iwabo, maze tariki 19 Kanama urukiko rutegeka ko afungurwa by’agateganyo.

Kuri ubu igihanzwe amaso ni ishyirwa mu bikorwa ry’iyi myanzuro by’umwihariko mu Karere ka Karongi, Akarere k’ubukerarugendo kabarizwamo ama Hotels akomeye agera kuri 14 ndetse na Motels ziganje ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu aho ubu intero ari ‘nta businzi nta mpenure’ mu rwego rwo gusigasira umuco no gufatanya mu kwihuta mu iterambere nk’uko ubuyobozi bw’aka Karere bubitangaza.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi.
Itangazo ryamagana impenure n’ubusinzi.

Yanditswe na Yves MUKUNDENTE @AMIZERO.RW

Related posts

Ibintu bishobora kwangiza intangangabo bikaba byanatera ubugumba.

N. FLAVIEN

Mwai Kibaki wabaye Perezida wa Kenya yitabye Imana.

N. FLAVIEN

Joseph Kabila wabaye Perezida wa DR Congo yasabiwe igihano cy’urupfu.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777