Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Ingabo zo muri Ukraine zari muri MONUSCO zagiye kurwanya Putin wigabije ubutaka bwabo.

Abasirikare ba Ukraine bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri DR Congo babuvuyemo barataha ku busabe bwa Leta yabo, nk’uko byatangajwe na MONUSCSO.

Umugaba w’ingabo za MONUSCO, General Marcos Da Costa (ukomoka muri Brazil) yashimye umusanzu ingabo za Ukraine zatanze mu myaka 10 zimaze “zifasha abaturage ba DR Congo”.

Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko Ukraine yari ifite abasirikare 250 muri MONUSCO, barimo abagore babiri. Aba bakaba batashye kuko iwabo bari mu ntambara ikomeye n’u Burusiya.

Iri niryo tsinda rinini ry’ingabo za Ukraine ziri mu butumwa bwa ONU ryari rigizwe n’abasirikare b’inzobere muri kajugujugu z’intambara, Ukraine kandi yari ifite kajugujugu umunani muri MONUSCO, nk’uko amakuru yayo abyerekana.

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri DR Congo, MONUSCO buvuga ko kajugujugu za Ukraine zari zigize hafi 1/3 cya kajugujugu zayo muri DR Congo.

Muri Werurwe 2022 nibwo Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yasinye itegeko rihamagara ingabo zose zagiye mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi, gutaha zigafasha kurwana intambara n’Uburusiya.

Inzobere mu byo kubungabunga amahoro icyo gihe zagaragaje impungenge ku bikorwa by’ingabo za MONUSCO mu burasirazuba bwa DR Congo mu gihe ingabo za Ukraine zaba zitashye.

Ukraine ubu ihugiye mu bitero bya gisirikare byo kwigaranzura Uburusiya mu bice bwigaruriye mu burasirazuba bwayo .

Mu minsi ishize, ingabo zayo zivuga ko zabashije gusubiza inyuma iz’u Burusiya no kwigarurira ibice bimwe n’Imijyi byari byarafashwe n’Abarusiya.

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya akomoza kuri uku kwigaranzura, yavuze ko nta kimwihutisha, kandi ko kugeza ubu Igihugu cye kitarakoresha ingufu zacyo zose.

MONUSCO, bumwe mu butumwa bwa UN bwo kubungabunga amahoro bunini ku Isi, burimo kugenda bufunga gahoro gahoro nyuma y’imyaka 22 muri iki Gihugu nk’uko tubikesha BBC.

Ingabo za Ukraine zizobereye mu kurwanisha kajugujugu zivuye muri DR Congo mu gihe Umutwe wa M23 urwanya Leta ukomeje guhamya ibirindiro mu bice bya Bunagana n’ahandi muri Rutshuru, ukaba waranatangaje ko udatewe ubwoba na MONUSCO cyangwa izindi ngabo zaza kuwurwanya.

Kajugujugu z’intambara za Ukraine zari zigize 1/3 cy’izo MONUSCO ikoresha zose.
Abasirikare bakomoka muri Ukraine basezeweho bajya kurwana intambara iri mu Gihugu cyabo.

Related posts

Ingabo z’u Rwanda zanyomoje amakuru y’ifatwa ry’umusirikare wa RDF muri DRC.

N. FLAVIEN

Imbamutima za Cardinal Kambanda kuri Papa Francis witabye Imana.

Muntu Clarisse

DRC: Amafaranga yambuwe Ambasaderi Lucas uherutse kwicwa yateje ibibazo mu buyobozi bwa FDLR.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777