Mu gikorwa bise “Rubavu abarimu turashima”, abarimu bose bakorera mu Karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba, biriwe mu birori byo gushima Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame bemezako yabakuyeho igisuzuguriro bakaba batacyitwa ba ‘gakweto’ n’andi mazina adahesha agaciro umurezi ubereye u Rwanda.
Aba barezi bo mu Karere ka Rubavu, bemezako impamvu yo gushima yumvikana kuko ngo ikibazo cy’umushahara mucye wa mwarimu nta hantu kitari cyarageze kikananirana, kuri ubu ngo Paul Kagame wo gahora ku ngoma akaba yaragikemuye mu buryo burenze ubwo bifuzaga, aho byageze basekwa bikaba bimaze kuhagera bavugwa neza.
Mutabazi Mujawimana Jean Claude, umusaza wigisha amasomo arimo igifaransa ku ishuri ryitwa Umubano II, yemezako atabona uko ashima Umukuru w’Igihugu kuko ngo yabakuyeho igisuzuguriro, bakaba bahembwa umushahara uri ku rwego rubemerera guhahira hamwe n’abandi. Yongeyeho ko akimara gufata uyu mushahara mushya, yihutiye gufashaho abatishoboye.
Ibi abihuriyeho n’uwitwa Mutuyimana Marie Claire wigisha ku ishuri rya Kiroje, nawe wemezako atabona amagambo yashimiramo Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame wababereye ‘Umucunguzi’, avugako inyiturano byibuze bamuha ari ukumwizeza ko 2024 ari iyabo bwite kandi ko nta yindi nteguza.
Mungwamurinde Jeane d’Arc usanzwe ari Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Kayanza, ni we wavuze mu izina ry’abarimu ba Rubavu. Yavuze ko ikirima ari ikiri mu nda, ko ubu bagiye gukora byisumbuyeho maze ngo bakitangira Igihugu ku buryo umusaruro urushaho kuba mwiza cyane.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yashimye abarimu bakorera mu Karere ayoboye, avugako ari intore koko kuko ngo atari buri wese wapfa kugira igitekerezo nk’iki cy’inyamibwa. Yavuze ko hari imfura ebyiri; imfura itanga n’imfura ishima. Indemyabigwi za Rubavu rero bo ni izishima ari nayo mpamvu bageneye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ingabo n’icumu nk’ikimenyetso cy’igihango.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François nawe witabiriye ibi birori byo gushima, yagize ati: “Ejo heza h’u Rwanda hari mu biganza byanyu kuko ari mwe mufasha Imana kurema. Niba kujya mu Ijuru haba ipiganwa, mwe mwamaze kuritsindira kuko mwe bitabanza kunyura mu majonjora. Mwesheje imihigo kandi ibyo mukora byose mujye muzirikana ko Igihugu kizirikana cyane ubwitange ntagereranywa bwanyu”.
Mu Karere ka Rubavu, habarurwa abarimu bagera ku 4500 bigisha mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye. Muri aba, harimo abagera ku 3500 bigisha mu mashuri ya Leta n’afashwa na Leta ku bw’amasezerano bose bahembwa na Leta ari nabo iri yongezwa ry’umushahara rireba, hakiyongeraho abandi bagera ku 1000 bakora mu mashuri yigenga, nabo basaba ba nyiri ibigo bakorera ko nabo bazirikanwa imishahara yabo ikazamurwa nk’uko byagenze ku bakorera Leta.
Tariki 01 Kanama 2022, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko Inama y’Abaminisitiri iheruka, yemeje izamurwa ry’imishahara y’abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo n’ubushobozi bwo kunoza umurimo wabo. Abarimu bafite impamyabushobozi ya A2 inyongera ku mushahara ingana na 88% by’umushahara basanzwe bahabwa naho abafite impamyabushobozi ya A1 na A0 ingana na 40% by’umushahara umwarimu wo muri urwo rwego atangiriraho.
‘Rubavu abarimu turashima’ yatangijwe n’urugendo rwahereye ahitwa ku ‘gisaha’, rukomeza umuhanda wose, rusoreza kuri Stade Umuganda ahabereye ibirori by’umunsi byabimburiwe n’umupira w’amaguru wahuje abarimu n’abakozi b’Akarere, umupira warangiye abakozi b’Akarere batsinze abarimu 4-0. Uyu munsi washojwe n’ubusabane, abitabiriye basangira ibigori, maze bacinya akadiho karahava bishimira ko bafite umubyeyi ubakunda.










