Kuri iki Cyumweru tariki 17 Nyakanga 2022 nibwo hamenyekanye inkuru y’umuryango wo mu Murenge wa Jenda, Akarere ka Nyabihu, Intara y’Iburengerazuba wibarutse abana bane. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, amakuru yatugezeho avuga ko umwe muri abo bana bane yitabye Imana mu ijoro ryacyeye.
Uyu muryango wa Ntegerejimana Pierre uririmba muri Korali Sion na Maniragena Clémentine uririmba muri Korali Hermon zose zo kuri ADEPR Jenda, ni umuryango usanzwe ubayeho mu buzima buringaniye ku buryo benshi bacyumva inkuru y’ivuka ry’abana bane, bahise batekereza ku mibereho yabo, ndetse bamwe barimo na Korali zabo baririmbamo, batangira gutekereza ku nka mu rwego rwo kubabonera amata yo kubatunga.
Maniriho Jean de Dieu uyobora Korali Sion, aganira na WWW.AMIZERO.RW yavuzeko mu muco wabo basanzwe bita ku babyeyi babyaye, ko ariko kuri aba bo ari umwihariko. Ati: “N’ubwo umwe yamaze gupfa ariko ntabwo byoroshye kuba warera impanga eshatu. Reka tubanze tuve mu byo gushyingura uyu wigendeye, ubundi twiteguye kugira icyo dukora mu mibereho myiza y’aba bana ndetse n’umuryango muri rusange”.
Aba bana bane bavukiye mu Bitaro bya Gisenyi biherereye mu Karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba, bashyirwa mu byuma bibafasha gukomeza kubaho kuko bavukiye amezi atandatu. Kuba umwe yamaze gupfa, bivuzeko hasigaye batatu bakomeje kwitabwaho n’abaganga kugirango barebeko ubuzima bwabo bwakomeza bakagera ku mezi asanzwe yo kuvuka, maze bagakomeza ubuzima bwo ku Isi.
Bakimara kuvuka, Ubuyobozi bwa Korali Sion bwahise butangaza ko bishimiye kuba umuryango mugari wabo wakiriye abana bane b’impanga. Bati: “Imana idukoreye ibitangaza tutarabonesha amaso ngo tunabyumvishe amatwi mu Muryango wacu ‘Sion Choir Adepr Jenda – Nyabihu’. Iradusekeje cyane peeee, aho iduhaye abana bane bose ni bazima n’umubyeyi nawe ni muzima”.
Bakomeje bagira bati: “Twungutse abaririmbyi bane icyarimwe, ikomeje kutwagura nkuko yabidusezeranyije. Aho muri hose muduhere Imana icyubahiro”.
Turacyagerageza kuvugana n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu uyu muryango utuyemo ngo twumve niba hari ubufasha baba bateganya kuwuha kuko kubyara impanga zirenze babiri bikunze kugorana kuzirera bitewe n’imibereho y’imwe mu miryango nyarwanda bisaba kurya ari uko yabanje gushakisha, uku gushakisha bikaba nabyo bikorwa n’umuntu ufite umwanya uhagije nta zindi birantega.

