Aba basirikare bari bamaze igihe bagotewe mu ruganda rw’ibyumwa rwa Azovstal, mu Mujyi w’icyambu cya Mariupol, mu Burasirazuba bwa Ukraine. Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yatangaje ko abasirikare 1,730 bashyize intwaro hasi, bamanika amaboko bemera kwitanga ku mwanzi wabo, Uburusiya.
Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge, CICR, ivuga ko aba basirikare ari imfungwa z’intambara. Nk’uko amasezerano mpuzamahanga yo mu 1949 ayiha ububasha bwo kubakurikirana, Uburusiya bwarayemereye itangira kubabarura no kwandika imyirondoro yabo, nk’amazina yabo, itariki y’amavuko, na bene wabo ba hafi.
CICR isobanura ko bene aya makuru azayifasha kuzakurikirana aba basilikare no kuzajya imenyesha imiryango yabo amakuru yabo nk’uko byatangajwe n’Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru.
Naho Leta ya Ukraine itangaza ko ifite umugambi wo kubagurana n’abasirikare b’Abarusiya bafatiwe ku rugamba, mu gihe Uburusiya bwaramuka bubyemeye.
Aba basirikare bari bagotewe mu ruganda Azovstal nibo bonyine bari bagihanyanyaza muri Mariopoul, kuko ibindi bice byose byayo byari byaramaze gufatwa mbere. Kuba uru ruganda Azovstal narwo rwafashwe n’ingabo z’Uburusiya, ni ikimenyetso cy’uko Uburusiya bugiye koroherwa no guhuza ibikorwa byabwo bunyuze mu mazi, ku butaka ndetse no mu kirere kuko ubu inkomyi zisa nk’izavuye mu nzira.




1 comment
Erega OTAN yashyiriweho kugumira communism kwaguka.Ibi rero ni intambara za propaganda baba barimo