Hagati ya Saa moya na Saa mbiri z’igitondo kuri uyu wa Kane tariki 28 Mata 2022, abaturage batuye mu Kagari ka Nyundo, Umurenge wa Nyundo, Akarere ka Rubavu, batunguwe n’inkangu, ubwo babonaga umusozi uturitse, ubutaka bugatemba ari nabwo bwahitanye abana babiri bari bagiye kuvoma.
Nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, bwana Habimana Aaron, ngo iyi nkangu yabaye nta mvura yaguye, gusa avuga ko kuba yacitse ari ingaruka z’imvura imaze iminsi igwa.
Yagize ati: “Nta mvura yaguye uyu munsi ndetse n’ejo hashize ntayaguye, gusa imaze iminsi igwa, biboneka ko ari ingaruka z’iyo imaze iminsi igwa amazi akaba yarinjiye mu butaka ari menshi.”
Habimana avuga ko abana bahitanywe n’inkangu ari babiri, kuko aribo bavugwa n’ababonye inkangu iba. Ati: “Abana babiri bari bagiye kuvoma ni bo bamenyekanye, kuko abandi bacyekwa bagiye baboneka.”
Iyi nkangu yabereye mu Kagari ka Nyundo, ibaye ikurikiye indi yabaye muri Gashyantare uyu mwaka nayo yatwaye imyaka y’abaturage kuko ngo nta baturage bari bahatuye ahubwo hari imyaka irimo ibisheke by’abaturage ngo akaba ari byo byangijwe ku buso bunini nk’uko byatangajwe na Kigalitoday.
Mu rwego rwo kubungabunga ahangijwe n’inkangu, ngo abaturage bagiye gutera amashyamba abafata ubutaka aha hangijwe, birinda ko n’ubutaha hakongera hakagenda.
Abana byemejwe ko bagwiriwe n’uyu musozi watwawe n’inkangu ni Uwiduhaye Clementine w’imyaka itanu y’amavuko na Bigengimana Cyprien w’imyaka umunani hari kandi abandi bivugwa ko bakomeje gushakishwa ariko ngo bamwe bakaba bamaze kuboneka.


