Amizero
Imikino

Mugwiza Desire yongeye gutorerwa kuyobora FERWABA mu gihe cy’imyaka 4

Abagize inama y’inteko rusange y’umukino wa Basketball mu Rwanda bongeye kugirira icyizere Mugwiza Desire bamuragiza iri shyirahamwe mu myaka 4 iri imbere ubwo bari mu matora yabereye I Kigali kuri uyu wa gatandatu

Ni amatora yabaye mu nama y’inteko rusange ngarukamwaka y’abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu. Iyi nama yitabiririwe n’abahagarariye abanyamuryango 24 ba FERWABA. Amatora niyo ngingo rukumbi yari ku murongo w’ibyigwa.

Mugwiza Desire wari umukandida rukumbi ku mwanya w’umuyobozi mukuru (President) yongeye gutorerwa kuyobora iri shyirahamwe ku kigero cy’100%  nyuma y’uko abitabiriye amatora bose uko ari 24 bamuhundagajeho amajwi yabo ngo yongere abayobore.

Nyuma yo kugirirwa icyizere cyo kuyobora iri shyirahamwe ku nshuro ye ya gatatu, Mugwiza Desire yagize ati   “Abatowe ndabizeza ubufatanye, ariko n’abatatowe ni izindi mbaraga tubonye zizadufasha mu muryango wacu. Imyaka ine iri imbere ni urugamba rukomeye kuko abanyamuryango badutegerejeho ibyo twabasezeranyije.”

Komite yatorewe kuyobora FERWABA mu gihe cy’imyaka 4

Ku mwanya w’umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’ubutegetsi, madamu Muwagwaneza Pascale wari usanzwe kuri uyu mwanya nawe yongeye gutorerwa uwo mwanya mu gihe cy’imyaka 4 n’amajwi 20 kuri 24, akaba yatsinze Madamu Kayitesi Eugenie wagize 4 kuri 24. Nyirishema Richard nawe yongeye gutorerwa kuba umuyobozi wungirije ushinzwe amarushanwa ku majwi 23 kuri 24, umwanya yariho ari umukandida rukumbi kuri uyu mwanya.

Muyindi myanya yatorewe, Muhongerwa Alice yatorewe kuba umubitsi w’ishyirahamwe, Munana Aime atorerwa kuba umujyanama mu by’amategeko ku bwiganze busesuye (24/24) naho Mugwaneza Claudette atorerwa kuba umujyanama mubya tekiniki n’amanota 18 kuri 24 ahigitse Kirenga Danny wagize 6 kuri24.

Mugwiza Desire iyi niyo manda ye yanyuma yemererwa n’amategeko bijyanye n’amategeko agenga iri shyirahamwe kuko ariyo manda ye ya gatatu atorewe nyuma manda 2 zishize ayobora umukino wa basketball mu Rwanda.

Mugwaneza Pascale umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’ubutegetsi

Nyirishema Richard, Umuyobozi wungirije ushinzwe amarushanwa

Related posts

Dusubire mu 1955 ku itariki yakinweho umukino wa mbere wa UEFA Champions League

KALISA

APR FC na AS Kigali zizahagararira u Rwanda zamenye amakipe bizahura

N. FLAVIEN

Agatebo KNC yifuzaga kugereramo Rayon Sports ni ko yagerewemo aganuzwa 2-0.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777