Umuhanda wa kaburimbo Kigali-Musanze-Rubavu wari wafunzwe n’inkangu mu Karere ka Rulindo bigatuma ingendo zihagarara, ubu wabaye nyabagendwa, nyuma y’aho inzego zibishinzwe zitandukanye zikoze ibishoboka byose zigamije gusubukura urujya n’uruza.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Polisi y’u Rwanda yari yatangaje ko kubera imvura yaguye kuri uyu wa Kane tariki 17 Gashyantare 2022, umuhanda Kigali-Rulindo- Musanze utakiri nyabagendwa kuko inkangu yamanutse ikuzura umuhanda ikabuza ingendo gukomeza.
Muri ubu butumwa, Polisi yari yasabye abakoresha uyu muhanda kuba bifashishije umuhanda Kigali-Gicumbi-Base-Musanze cyangwa se Kigali-Muhanga-Ngororero-Mukamira mu gihe inzego zibishinzwe ziri gukora ibishoboka ngo zibikemure.
Iyi nkangu cyangwa se amahindu yamanuwe n’amazi mu misozi, yatumye isayo yuzura mu muhanda, ahazwi nko kuri 38, ni hagati y’ahubatse ibiro by’Akarere ka Rulindo no kuri Nyirangarama.
Bitewe n’akamaro uyu muhanda ufite ku bukungu bw’u Rwanda yaba mu guhuza Ibihugu ndetse no guhuza Umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba, hakozwe ibishoboka kugirango iyo sayo igabanwe ibinyabiziga bibone aho binyura bidasabye kujya kuzenguruka i Muhanga cyangwa se Gicumbi kuri ubu ingendo zikaba zakomeje.
Metéo Rwanda iherutse gusaba abantu kutirara muri iki gihe kuko ikirere kigaragaza ko hakiri imvura nyinshi, ibasaba gukurikiza amabwiriza ajyanye no kwirinda ibiza kuko ngo iyi mvura yo mu rugaryi izakomeza igahura n’iyo mu Itumba nayo iri hafi.
Iyi mvura idasanzwe imaze iminsi igwa yibasiye cyane uturere twa Huye na Gisagara, mu Majyepfo, Ngororero, Rutsiro na Nyabihu mu Burengerazuba hamwe n’Akarere ka Nyagatare ko mu Ntara y’Iburasirazuba. Aho hose ikaba yarangije byinshi ndetse n’ubuzima bw’abantu.
Si uyu muhanda Kigali-Rulindo-Musanze gusa kuko mu ntangiriro z’iki cyumweru, imvura nyinshi yaguye yatumye Nyabarongo yuzura ifunga umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira, ku buryo abawukoresha basabwe kwifashisha umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu.
Imvura yaguye uyu mwaka wa 2022 muri Mutarama na Gashyantare ntisanzwe, kuko mu busanzwe aya mezi aba ari Urugaryi, rukaba igihe (Season) kigufi cy’izuba. Kuri iyi nshuro, ibyari izuba bikaba byaravuyemo imvura ikomeje kwangiza byinshi, ibyo abahanga mu iteganyagihe bavuga ko byatewe n’imiyaga ituruka mu nyanja y’abahinde ikomeje kwiyongera mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

