Mu mikino ya Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu Cyiciro cya mbere mu bagabo, mu mikino y’umunsi wa 17, Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC mu gihe mukeba wayo APR FC kuri uyu wa gatatu yakubiswe ahababaza na Musanze FC, amarira menshi akaba yasaze Police FC yatsindiwe i Rusizi.
Muri uyu mukino wa Rayon Sports na Rutsiro FC wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports niyo yahabwaga amahirwe nyuma y’uko yongeyemo amaraso mashya mu ikipe irimo gukina imikino yo kwishyura, mu bakinnyi ifite harimo Rutahizamu Musa Esenu.
N’ubwo Rayon Sports yahabwaga amahirwe, akoba karimo bitewe n’uko umukino iheruka gukina yatsindiwe i Huye na Mukura VS 1-0.
Rutahizamu Musa Esenu niwe waboneye Rayon Sports igitego ku munota wa 18, maze amakipe yombi akomeza gukina asatirana ariko igice cya mbere kirangira Rayon Sports iri imbere n’igitego 1-0.
Mu gice cya cya kabiri nta mpinduka nyinshi zabayemo, Rutsiro FC ikomeza gushakisha ariko biranga biba iby’ubusa kuko Rayon Sports yashakaga amanota 3 ndetse umukino urangira iyabonye ku gitego 1-0 yatsinze Rutsiro FC.
Undi mukino nawo wari uhanzwe amaso, Police FC iri mu makipe akunze kwihagararaho yatunguwe na Espoir FC y’i Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba iyitsinda ibitego 2-0 iwayo i Rusizi, mu gihe kuri Stade Umuganda i Rubavu, Etencelles FC yanganyije na Bugesera 0-0.
Umunsi wa 17 wa Shampiyona usize Gicumbi FC yo mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru ku mwanya wa nyuma, mu gihe APR FC n’ubwo yatsinzwe na Musanze FC, ikomeje kuyobora urutonde n’amanota 37, ikaba irusha amanota 2 Kiyovu Sports iyigwa mu ntege.

