Mu Bihugu byiganjemo abayoboke ba kiliziya gatolika uyu munsi ufatwa nk’uw’abakundana, ariko hari ibice by’Isi ufatwa nabi cyane ndetse bakawamagana, ahandi ho amategeko akabuza kuwizihiza. Uyu munsi uvana izina ryawo ku mugabo witwa Valentin, gusa hari inkuru nyinshi zivuga ibye.
Iyamamaye cyane ni ivuga ko yari umupadiri w’i Roma mu kinyejana cya gatatu (mu myaka ya 200 na…) nyuma ya Yezu Kristu.
Umwami w’abami Claudius II yaje guca ibyo gushyingira kuko yemezaga ko abagabo bafite abagore bavamo ingabo mbi. Padiri Valentin ibi ngo ntiyabishyigikiye, arenga ku itegeko akajya ashyingira ababishaka mu ibanga. Claudius abimenye, Valentin yarafunzwe nyuma akatirwa urwo gupfa.
Igihe uyu Valentin yari afunze, yakunze umukobwa w’uwamuciriye urwo gupfa waje kumusura, uyu akaba yari impumyi. Ubwo yari ajyanywe kwicwa, hari tariki 14 Gashyantare amwoherereza ibaruwa y’urukundo isinyeho ngo “uwawe Valentin”.
Haciye imyaka kiliziya ishyize Valentin mu rwego rw’abatagatifu, abantu batangiye kwizihiza uyu munsi, bwa mbere wizihizwa mu mwaka wa 496. Gusa na mbere y’ibya Valentin, kwizihiza iby’abakundana byari bimaze imyaka myinshi cyane mu mico n’ibirori by’abaromani.
Bagiraga ibirori byitwa Lupercalia hagati mu kwezi kwa kabiri, wari umunsi wo gusoza iminsi y’ubukonje no gutangira urugaryi. Bivugwa ko mu kwizihiza uwo munsi, abahungu berekanaga abakobwa bakundana nyuma bakazaba bashyingirwa.
Nyuma, kiliziya yifuje guhindura ibyo birori mo umunsi wa gikristu, yanzura ko uriya munsi wa Lupercalia nayo izajya iwibukaho ‘Mutagatifu Valentin’.
Gahoro gahoro, abantu bagiye bawufata nk’umunsi wo kwereka umukunzi wawe ibyiyumvo byawe kuri we, abandi barushaho kuwuziririza ari nako bategura impano zihambaye zo guha abakunzi babo.
Kuri ibi kandi haje no guhitamo amabara bakwiye kwambara kugirango banezeze abakunzi babo. Mu Bihugu bimwe na bimwe ariko usanga uyu munsi ufatwa n’umunsi w’ubusambanyi kuko ngo benshi bishora mu mibonano mpuzabitsina bibwira ko aribyo byerekana abakundana.

1 comment
Urakoze cyane kuraya mateka ubu waducukumburiye.
Amizero murabizerwa turabemera..