Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, mu Biro bye Village Urugwiro, yakiriye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, wamugejeho ubutumwa bwa Perezida Museveni wa Uganda.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, imfura ya Perezida Yoweli Kaguta Museveni wageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, yabonanye na Perezida Paul Kagame kugira ngo amushyikirize ubutumwa bwa mugenzi wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, ku bijyanye no kuzahura umubano hagati y’Ibihugu byombi utifashe neza bitewe n’ibyo buri Gihugu gishinja ikindi.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, ni umugabo w’ibigango ukunda gukoresha imbugankoranyambaga nka Twitter, aho akunze kuganira n’abatuye Isi by’umwihariko Uganda n’akarere ku buzima bwe bwite, ubwa UPDF, Uganda ndetse n’ibindi.
Uyu mu Jenerali w’imyaka 47 y’amavuko, ni umuhungu w’imfura wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni. Asanzwe ari n’Umujyanama we Mukuru ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ku rukuta rwa Twitter, byatangaje ko Perezida Kagame na Muhoozi baganiriye ku mubano hagati y’u Rwanda na Uganda.
Amakuru y’uruzinduko rwa Gen Muhoozi yatangiye kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga mu minsi micye ishize. Mu bitangazamakuru byo muri Uganda naho bakomeje kuvuga ko hari umusirikare mukuru uzasura u Rwanda muri iyi weekend. Muhoozi yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.
Bamaze kuganira ku mubano w’Ibihugu byombi, Perezida Kagame yakiriye ku meza Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, imfura ya Perezida Museveni akaba n’umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.



