Abanyamulenge babaga mu mujyi wa Uvira uherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahungiye muri Santere ya Kamanyola muri Teritwari ya Walungu nyuma y’aho abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 bawuvuyemo.
Umuyobozi w’ihuriro ry’Abanyamulenge baba muri Uvira, Muyoboke Ndatabaye, yatangaje ko we na bagenzi be bafashe iki cyemezo kubera ubwoba bw’uko bashobora kugirirwa nabi n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC.
Ndatabaye yasobanuye ko ubwo AFC/M23 yatangazaga ko igiye gukura mu Mujyi wa Uvira abarwanyi bari bawusigayemo, abo mu mitwe ya Wazalendo batangiye koherereza Abanyamulenge ubutumwa bubamenyesha ko bazabica kuko ngo ni Abanyarwanda badakwiye kuba muri RDC.
Ndatabaye yatangaje ko kuva mu gitondo cyo ku wa 18 Mutarama, inzu z’Abanyamulenge n’insengero bayobora zatewe na Wazalendo barimo abaturanyi babo bari barahishe intwaro, barazisenya, izindi barazisahura. Yemeje ko hari benshi bamaze guhunga.
Ndatabaye yasobanuye ko mu gihe AFC/M23 yagenzuraga uyu mujyi ari bwo Abanyamulenge batuje kuko mbere y’aho umutekano wabo wahungabanywaga n’imitwe ya Wazalendo. Yahamije ko batazongera kubana n’iyi mitwe ishyigikiwe na Leta.


