Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubushakashatsi Ubuzima

Uko wakwita ku isuku y’amenyo ugaca ukubiri n’ibiyangiza mu buryo utazi.

Mu buzima bwa buri munsi, abantu benshi bibwira ko barimo kwita ku buzima bw’amenyo yabo, nyamara hari imyitwarire isanzwe ibaho ituma bayangiza buhoro buhoro batabizi. Uko igihe kigenda kiba kirekire, izo ngeso ziza gutera ibibazo bikomeye nk’ubusharire, amenyo y’umuhondo, gusaza kw’amenyo no kuyatakaza. Reka turebere hamwe zimwe mu ngeso zibangiriza amenyo abantu benshi badakunze kumenya.

1.Gukoresha imisatsi y’amenyo (toothpick) cyangwa ibintu bikarishye mu menyo.
Abantu benshi bagira umuco wo gukoresha udupapuro, utwuma tw’imikindo cyangwa uturandaryi mu gihe bashaka gukuramo ibisigazwa byo mu menyo. Ibi bishobora kwangiza ishinya no gutera ibisebe hagati y’amenyo, ndetse bikaba intandaro y’indwara y’ishinya (gingivitis). Ahubwo ni byiza gukoresha umugozi w’amenyo (dental floss) wabugenewe.

2.Gufungura ibintu bikomeye n’amenyo.
Hari abantu bafungura amacupa, amasashe akomeye, cyangwa imitobe ipfunyitse n’amenyo. Ibi bishobora gutera amenyo gukocoka, kuvunika, cyangwa gukuramo isuku ya enamel ituma amera neza. Amenyo si ibikoresho byo gufungura ibintu, kandi ibyo bikorwa bigira ingaruka mbi zitaribagirana.

3.Kunywa ibinyobwa birimo isukari nyinshi cyangwa acide kenshi.
Soda, imitobe y’imbuto (cyane cyane izifite acide nyinshi nka passion cyangwa orange), n’ibinyobwa bisembuye, byose bishobora kwangiza igikonoshwa cy’amenyo (enamel). Iyo enamel ishize, amenyo atangira kuribwa, agasharira, kandi agahindura ibara. Ni byiza kubinywa bike kandi ukajya unywa amazi nyuma yo kubikoresha.

4.Kudakaraba amenyo neza cyangwa kubikora nabi.
Koza amenyo inshuro ebyiri ku munsi ntibihagije niba uko ubikora bidakwiriye. Iyo ukoresha uburoso bukarishye cyane cyangwa ugakanda cyane ushobora kwangiza ishinya n’amacunga y’amenyo. Byiza ni ugukoresha uburoso bugororotse, ukabwoza mu buryo bw’utuyunguyungu (circular motion), ukanasimbuza uburoso buri mezi atatu.

5.Kwirengagiza gusura muganga w’amenyo buri gihe.
Abantu benshi bajya kwa muganga w’amenyo ari uko bamaze kugira uburibwe bukabije. Ariko ni ngombwa kujya kwisuzumisha nibura rimwe mu mezi 6, kugira ngo ibibazo by’amenyo bibashe gutahurwa hakiri kare, bityo birindwe kugera aho biba bikomeye kandi bihenze kuvura.

N’ubwo waba ukora ibishoboka ngo witeho amenyo yawe, izi ngeso zisanzwe zishobora kuyangiza bucece. Ni ngombwa kugenzura uko witwara mu buzima bwa buri munsi, ukamenya gutandukanya ibyo amenyo atagenewe n’ibyo akwiriye gukorerwa. Isuku y’amenyo si ukwiyuhagira gusa, ni igice cy’ingenzi cy’ubuzima rusange kandi gifatiye runini umubiri wacu.

Hari abumva ko bakwiye gukoresha amenyo bafungura ibintu runaka bikomeye.
Itwararike mu gusukura amenyo ukoreshe ibikoresho byabugenewe.
Irinde kunywa ibinyoma birimo isukari nyinshi yo mu nganda.
Gerageza usukure amenyo yawe kuko afatiye runini umubiri.
Gerageza usure muganga w’amenyo umenye uko uhagaze.

Related posts

Burera: Nshimiyimana Adrien yubakiye inzu umuturage utishoboye anamugabira inka.

N. FLAVIEN

Kimwe mu birenge bya Pastor Theogene Inzahuke burya ngo cyahindutse ‘Sophia’ [VIDEO]

N. FLAVIEN

Urutonde rw’Abayobozi b’Uturere batowe, abashya ndetse n’abasubiye mu myanya bahozemo.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777