U Rwanda rwitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ngarukamwaka ryibanda ku buhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo, rizwi nka ‘Gulfood Exhibition’, riri kubera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).
Iri murikagurisha riri mu akomeye ku rwego rw’isi, ryahurije hamwe abamurika barenga 8.500 baturutse mu bihugu 195, ribera ku buso bunini bwa metero kare zirenga ibihumbi 280, rikaba riri kuba ku nshuro ya 31.
U Rwanda ruhagarariwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), ku bufatanye n’abahinzi n’abashoramari b’Abanyarwanda bakora ubuhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo bigenewe isoko mpuzamahanga.
NAEB igaragaza ko kwitabira ‘Gulfood Exhibition’ ari amahirwe akomeye ku Rwanda yo gukomeza kwagura amasoko yo mu bihugu by’Abarabu, by’umwihariko ibiri mu muryango wa Gulf Cooperation Council (GCC), aho hakenewe cyane ibikomoka ku buhinzi bifite ireme.
Mu ruzinduko rwe i Dubai, Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yagiranye ibiganiro na Mussab Aboud, Umuyobozi w’Ikigo Grandiose, gisanzwe gicuruza ibiribwa kandi kigenzurwa na Ghassan Aboud Group. Iki kigo gifite amaduka n’ububiko 47 muri UAE.
Ibyo biganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye burambye mu kugeza ku isoko rya UAE ibikomoka ku Rwanda birimo ikawa, indabo, avoka n’ibindi bihingwa byoherezwa mu mahanga, hifashishijwe urwego rw’ubucuruzi rwa Grandiose.
NAEB ishimangira ko iri murikagurisha rifasha u Rwanda kumenyekanisha umusaruro warwo, kongera amahirwe y’ishoramari no guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’imboga, imbuto n’indabo, by’umwihariko mu bihugu by’Abarabu bifite isoko rinini kandi rirambye.
Imibare igaragaza ko hafi 90% bya avoka u Rwanda rwohereza mu mahanga yerekeza muri UAE, mu gihe n’izindi mbuto zikomeje kwiyongera ku bwinshi ku isoko ry’iki gihugu no mu karere ka Gulf.
U Rwanda na UAE bikomeje gutsura umubano mu by’ubucuruzi, aho mu 2023 agaciro k’ubucuruzi hagati y’impande zombi kageze kuri miliyari 1,1 z’amadolari ya Amerika, bikagaragaza icyizere n’amahirwe ari hagati y’ibihugu byombi.
NAEB ivuga ko umusaruro w’indabo, imbuto n’imboga byoherezwa mu mahanga wikubye inshuro nyinshi bitewe n’iyiyongera ry’amasoko mpuzamahanga. Mu 2017, u Rwanda rwoherezaga toni 40 gusa ku kwezi, mu gihe ubu rwohereza toni zirenga 1.000 ku kwezi.
Ku bijyanye n’amafaranga yinjira, mu mwaka wa 2021/2022 imboga n’imbuto byinjirije u Rwanda miliyoni 42,8$, mu 2022/2023 bigera kuri miliyoni zirenga 58,1$, naho kuva muri Nyakanga 2023 kugeza muri Gashyantare 2024 byinjije miliyoni 46$.
Ku nshuro ya mbere, iri murikagurisha ryabereye ahantu habiri hatandukanye ari ho Dubai World Trade Centre na Dubai Exhibition Centre, bigaragaza uburyo ‘Gulfood Exhibition’ ikomeje kwaguka no kwiyongera mu ruhando mpuzamahanga.

