Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

U Rwanda rwatunze agatoki DR Congo ku guhitamo inzira y’imirwano.

Leta y’u Rwanda ivuga ko nubwo Perezida wa DR Congo avuga ko bashaka ibisubizo mu nzira za diplomasiya, imvugo n’ibikorwa biheruka byerekana ikinyuranyo kuko “Leta ya DR Congo yahisemo gukomeza imirwano ya gisirikare”.

Itangazo rya Leta y’u Rwanda riravuga ibi mu gihe imirwano hagati y’ingabo za Leta ya DR Congo, FARDC n’umutwe wa M23 ikomeje guca ibintu muri Rutshuru aho imaze gutuma abarenga 23,000 bava mu byabo kuva kuwa kane.

Mu kiganiro aheruka guha BBC, Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko “twahisemo inzira ya diplomasi no guha M23 amahirwe yo guhitamo iyo nzira”.

Gusa yongeyeho ko igihe byaba “bikabije, ntabwo twabura gukoresha ingufu ngo twisubize ubutaka bwacu”.

Nyuma y’iminsi icyo kiganiro kibaye, imirwano hagati ya M23 na FARDC yahise yubura muri Rutshuru, itangazo rya FARDC ryo ku cyumweru ryavuze ko barimo kurwana n’Ingabo z’u Rwanda, RDF ziri inyuma ya M23.

Itangazo rya Leta y’u Rwanda ryo kuwa mbere rishinja FARDC kurwana zifatanyije n’inyeshyamba za FDLR, zirwanya u Rwanda ndetse ziganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara abategetsi ba DR Congo bo bakomeje guhakana ko FARDC ikorana na FDLR.

U Rwanda rurashinja kandi ko “ibitero bishya bya FARDC kuri M23 binyuranyije n’ibyumvikanyweho ku mutekano w’akarere, harimo iby’i Nairobi na Luanda.”

M23 na FARDC buri ruhande rushinja urundi kuba ari rwo rwateye urundi kuwa kane ushize imirwano mishya igatangira nyuma y’igihe cy’amezi ane y’agahenge mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Leta y’u Rwanda ivuga ko “ibirego bihoraho bidafite ishingiro” birega u Rwanda gufasha umutwe wa M23 “bitakwihanganirwa”.

Itangazo rya Leta y’u Rwanda kandi rikavuga ko ryamaganye ibikorwa “bikomeje kandi bidafite ishingiro” byo kugira u Rwanda “impamvu y’ibibazo bya politiki by’imbere muri RDC”.

Itangazo rya Leta y’u Rwanda ryamagana DR Congo ku buryarya bwayo no gukorana na FDLR.
Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi i New York muri 2019.

Related posts

Imvura nyinshi yatumye umukino wahuzaga APR FC na Mukura VS usubikwa [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Joao Pedro ukinira Chelsea n’Ikipe y’Igihugu ya Brazil yarutse mu kibuga

KALISA

Abahamya ba Yehova bamuritse Bibiliya ivuguruye y’Ikinyarwanda.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777