Leta ya Togo iteganya kuyobora inama yo ku rwego rwo hejuru izaba igamije gusubukura ibiganiro by’amahoro bihuza ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23. Ni inama iteganyijwe ku wa17 Mutarama 2026.
Biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’abandi bahuza barimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Leta ya Qatar. Izafasha impande zombi kwizerana kugira ngo zisubire mu biganiro by’amahoro.
Icyizere hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23 cyararindimutse mu ntangiriro z’Ukuboza 2025, ubwo impande zombi zahanganiraga mu bice byo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo biherereye mu kibaya cya Rusizi/Ruzizi.
Byabaye bibi cyane ubwo abarwanyi ba AFC/M23 binjiraga mu mujyi wa Uvira. Basobanuye ko babitewe n’ibitero ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryari rikomeje kubaga ku birindiro byabo.
Tariki ya 16 Ukuboza, AFC/M23 yatangaje ko igiye kuva mu mujyi wa Uvira, ibyubahiriza mu minsi ibiri yakurikiyeho ariko Leta ya RDC yanze kubyizera, ingabo zayo zitangiza ibitero byo kuwisubiza, ziturutse muri teritwari ya Fizi.
Mu ijambo risoza umwaka, Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, yahishuye ko Leta ya Qatar yatumije inama ebyiri zo gusuzuma uko agahenge kubahirizwa ariko ko Leta ya RDC yanze kuzitabira.



