Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Sudan: Intambara ikomeye yongeye kubura mu marembo ya Khartoum.

Abaturage b’i Khartoum mu murwa mukuru wa Sudani baravuga ko kuri iki Cyumweru tariki 04 Kamena 2023, intambara ikomeye yongeye kubura mu bice byo muri uwo mujyi nyuma y’uko igihe cyo gutanga agahenge cyumvikanyweho n’impande zombi kirangira.

Ababibonye kandi bavuze ko hari indege y’intambara yahanuriwe mu mujyi wa Omdurman, umwe muri itatu igize agace kagutse k’umurwa mukuru. Abasirikare ariko ntibahise bagira icyo babivugaho. Gusa bamaze igihe bakoresha indege z’intambara kurasa ibirindiro by’ingabo za Rapid Support Forces mu bice binyuranye by’umujyi.

Intambara hagati y’izi ngabo n’iza Leta yatangiye taliki 15 Mata 2023 ituma habaho guhunga kw’abantu benshi. Arabiya Saoudite na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuze ko buri munsi bakora ibishoboka guhuza impande zombi mu mishyikirano. Gusa mu cyumwru gishize ibiganiro nk’ibi byaberaga i Jeddah muri Arabiya Saoudite byarasubitswe.

Agahenge gaheruka katangiye taliki 22 z’ukwezi kwa gatanu karangira ku wa gatandatu w’Icyumweru gishize. Kari katumye abakora ubutabazi babasha kugera kuri bamwe mu babukeneye kubera intambara yari yabaye nk’ihosha. Gusa inshuro nyinshi impande zihanganye ntizubahirije amasezerano.

Ibice byavuzwemo imirwano kuri iki cyumweru ni amajyepfo ya Khartoum na Bahri no hakurya y’uruzi rwa Nile ugana mu majyaruguru nkuko bitangazwa n’umwe mu baturage babibonye nk’uko tubikesha Ijwi rya Amerika.

Hanze y’umurwa mukuru, ibindi bice byabayemo intambara harimo agace ka Darfur gasanzwe karajahajwe n’intambara. Iyi ntambara imaze ibyumweru birindwi, imaze gukura mu byabo abagera kuri miliyoni 1.2 abandi bagera ku bihumbi 400 bahungira mu bihugu bituranye na Sudani.

Umurwa mukuru Khartoum ukomeje kuba isibaniro kuva muri Mata uyu mwaka/Photo Internet.

Related posts

Burundi: Inkongi y’umuriro yadutse muri Gereza nkuru ya Gitega yahitanye abarenga 50.

N. FLAVIEN

Ingabo za Israel zongeye kurasa ibisasu by’indege mu ntara ya Gaza.

N. FLAVIEN

Ni iki kihishe inyuma y’ivanwa muri Burkina Faso ry’abacanshuro kabuhariwe b’abarusiya?

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777