Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Iyobokamana

RwandAir yashyize igorora abazitabira umutambagiro mutagatifu i Mecca.

Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir yatangaje ko yashyizeho indege ikora urugendo Cotonou-Madinah, mu gufasha Abanya-Benin bashaka kwitabira umutambagiro mutagatifu i Mecca muri Arabiya Sawudite.

Iki cyemezo cya Sosiyete nyarwanda, RwandAir cyatangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 22 Gicurasi 2025, kikaba cyashimishije abizera bo mu Idini ya Islam akenshi bagorwa no kubona indege bitewe n’ubwinshi bw’abitabira uru rugendo kandi bagendera rimwe.

RwandAir ntabwo isanzwe ikora urugendo Cotonou-Madinah, ahubwo yatangaje ko yashyizeho iyi ndege mu rwego rwo gufasha aba bayoboke b’Idini ya Islam basanzwe bari no mu bayigana no mu bindi byerekezo ikoreramo.

Izi ngendo zakozwe n’indege Airbus A330-300, RwandAir yatangaje ko “zigaragaza umuhate wayo mu guhuza abatuye hirya no hino muri Afurika. Twifurije abitabiriye umutambagiro mutagatifu bose urugendo rwiza.”

Mu nkingi eshanu zubakiyeho ukwemera kwa Islam (Five Pillars of Islam), hari iteganya ko byibuze buri wese ufite ubushobozi akwiye kujya i Mecca muri Arabie Saoudite mu Mutambagiro Mutagatifu (Hijja) nibura inshuro imwe mu buzima.

Mecca cyangwa Maka hahurira ibihumbi by’abemera baturutse ku Isi yose barimo n’Abanyarwanda. Kujya i Mecca biri mu ndangashingiro za Islam ndetse uyu mujyi ukaba ari nawo Intumwa y’Imana Muhammad [Imana imuhe amahoro n’imigisha] akomokamo.

Abitabiriye uyu mutambagiro mutagatifu, bazenguruka Kaaba, nk’ibuye fatizo rutura ryubatse rwagati mu kibanza gitagatifu bahuriramo. Izindi nkingi enye zibanziriza uyu mutambagiro ni ukwemera ko hari Imana imwe rukumbi kandi ko Mohammed ari intumwa yayo, gusenga gatanu ku munsi, gutanga amaturo no kubahiriza igisibo gitagatifu cya Ramadhan.

Abitabiriye uyu mutambagiro bazenguruka iyi nyubako ntagatifu (ibuye) hazwi nka Kaaba.
Rwandair yashyize igorora abazitabira umutambagiro mutagatifu i Maka.

Related posts

Inkuru y’agahinda ya Valérie uregwa kwica umugabo wamukoreye iyicarubozo kuva mu buto bwe

N. FLAVIEN

Abanyarwanda bagiye guhabwa umuti urinda abantu kwandura Virusi itera SIDA.

N. FLAVIEN

Musanze: Hashyizwe imbaraga mu gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA mu bakora uburaya.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777