Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 29 Kanama 2024, hafi y’umupaka muto uhuza u Rwanda na DR Congo (Petite Barrière) mu karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba humvikanye urusaku rw’amasasu bikekwa ko yarashwe na FDLR iba muri FARDC kuko ngo yavugaga ikinyarwanda.
Abaturage batuye hafi y’uyu mupaka muto ndetse n’abambukaga bajya cyangwa bava muri DR Congo, bavuze ko aya masasu yarashwe n’uwari wambaye imyenda ya FARDC akarasa ahari abasirikare b’u Rwanda ari hakurya muri Congo gusa ngo nta n’umwe yahamije.
Aba baturage bemeje ko aya masasu yarashwe ku ruhande rw’u Rwanda nta muntu yakomerekeje, ahubwo ngo akaba yangije inzu aho ibirahure byo ku madirishya byamenetse ndetse akaba yanangije ku gipangu no ku bikuta by’inzu.
Bivugwa ko uyu warashe aya masasu ashobora kuba ari umurwanyi wa FDLR uba mu ngabo za DR Congo kuko ngo akirasa nawe yarashwe ukuguru maze ngo ubwo bene wabo bazaga kumufata akaba yatakaga avuga mu kinyarwanda agaragaza ko ababara cyane agira ati “Ndapfuye mama wee!”
Si ubwa mbere habaye ibikorwa by’ubushotoranyi bukozwe na Leta ya Congo, kuko uretse kurasa mu Rwanda, hari n’indege y’intambara (Sukhoi-25) y’iki gihugu yagiye ivogera kenshi ikirere cy’u Rwanda ndetse muri Mutarama 2023, ikaba yararashwe n’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere ku mahirwe yabo igwa i Goma bahita bayizimya itarakongoka.
Nyuma y’amezi macye kandi, umusirikare wa FARDC yinjiye ku butaka bw’u Rwanda arasa ku ngabo z’u Rwanda zicunga umutekano kuri uyu mupaka muto, gusa ntibyamuhiriye kuko umwe mu bakomando ba RDF yahise amurasa iry’agahanga, ubwo yajyanwaga iwabo akaba yarashyinguwe nk’intwari kuko ngo yitangiye Igihugu.
Amakuru yizewe yagiye atangazwa na bamwe mu bahoze muri FDLR, yemeza ko igisirikare cya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyafashe umwanzuro wo kurindisha Umujyi wa Goma abasirikare bavuye i Burundi ndetse n’abarwanyi ba FDLR kuko ngo ari bo bazi neza imirwanire y’ingabo z’u Rwanda bashinja gufasha M23.